IGP Gasana arasaba inzego z’ubutabera guhuza ngo bakumire ibyaha by’inzaduka

Umuyobozi Mukuru wa Police, IGP Emmanuel Gasana, arasaba abafite aho bahuriye n’ubutabera kumva ibintu kimwe bakarushaho gukora kinyamwuga.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

IGP Gasana yabisabye abashinjacyaha, abacamanza, abavoka, abacungagereza ndetse n’abagenzacyaha kuri uyu wa 01 Kanama 2016 mu Ishuri Rikuru rya Police mu Karere ka Musanze, mu biganiro bigamije guhuriza hamwe ibitekerezo kugira ngo izi nzego zirusheho gukorana neza bahana amakuru.

Atangiza ku mugaragaro ibiganiro by’umunsi umwe mu Ishuri Rikuru rya Police mu Karere ka Musanze, Umuyobozi wa Police, IGP Emmanuel Gasana, yababwiye ko hagenda havuka ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’amayeri atandukanye akoreshwa muri ruswa bikaba bigenda bihundura isura bitewe n’aho isi igeze.

Ati “Ibyo rero birasaba ko abari mu butabera twese tubyumva kimwe, twumve uburyo bwabyo, twumve icyo amategeko ateganya, ndetse n’uburyo bwo kubigenzura.”.

Uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha, ACP Murigo Maurice, avuga ko bahuriye mu biganiro kugira ngo barebe barushaho guha Abanyarwanda ubutabera.

Ati “Aya mahugurwa yahuje izo nzego zose kugira ngo twongere dusuzume turebe uburyo twarushaho guha ubutabera Abanyarwanda n’abagendera u Rwanda, ndetse no kureba uburyo twarushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva umuntu afashwe kugeza agejejwe aho agomba kugororerwa”.

Jules Marius Ntete, Umugenzuzi Mukuru w’ubushinjacyaha, asobanura ko ari umwanya mwiza baba babonye wo gusasa inzobe bakarebera hamwe ibitagenda ndetse n’icyakorwa kuko hari ikibazo cyo kuganira kuri zino nzego.

Avuga ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaye ikibazo cyo kuganira no kumvikana muri izo nzego, iyo nama ikaba yari igamije gukemura icyo kibazo,

Ati “Twebwe iyo abacamanza batubwiye bati ‘muri iyi dosiye hari ibyo tubona bituzuye neza mubishake mubizane, ese birakorwa? Niba bidakorwa mu buryo bwihuse harabura iki? Twabinoza dute?”

Ibi biganiro bihuriyemo abantu bafite aho bahuriye n’ubutabera 270 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUTABERA BUKURIKIZWE. KUKO ARIBWO SOKO YITERAMBERE ,NA PARADIZO TUREBA IMBERE YACU HEZA TURANGAMIJWE IMBERE NA NYAKUBAHWA PRESINDENT WA REPUBLIK Y’URWANDA POUL KAGAME

mugabo jean pierre mmugabo yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka