
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Mu ngingo zatanzwe na Mukamusoni Antoinette umwunganizi w’Uwamahoro, asaba ubutabera ko yaburana adafunze, yagaragaje ko atwite inda y’amezi atanu.
Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uru rubanza rwasubitswe kugirango izi ngingo zose zagaragajwe, zigweho, rukazasubukurwa ku itariki bya 27 Werurwe 2017.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo ku kazi ka Police yataye muri yombi uwo mugizi wa nabi, ahasigaye ubutabera ni bukore neza kandi ntibamurekure kuko uwo ni mubi cyane nkurikije ibyaha nsomye ari gushinjwa
umuntu wese utwifuriza ibibi nawe ajye abigirirwa ubu se nkuyu mudamu koko yumvaga afite imbaraga zingana gute ku buryo yahungabanya umutekano wacu? ntabwo abantu nkaba bashyize imbere amacakubiri bakwiye guhabwa umwanya ubutabera ni bukore akazi neza
ngo bamurekure aratwitwe!!!!!! ayo ni amatakirangoyi ubundi se yagiye mugukora ibyaha asanzwe atabizi ko atwite?? umutekano w’u Rwanda wagezweho biruhanyije nta mpamvu yo kujenjecyera uwari wese ushaka kuwuhungabanya.
abantu nkaba abanyarwanda dukwiye kujya tubagendera kure kandi tukabirinda cyane! ni abashaka gusubiza inyuma igihugu cyacu cyari kimaze kugera aho kigera, ariko aba iyo baje baba bashaka kuba ba kidobya!
Ni akaga pe
Ahubwo iyo baturirwa baburana bagahita bafunga iyi nkotsa