
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Mu ngingo zatanzwe na Mukamusoni Antoinette umwunganizi w’Uwamahoro, asaba ubutabera ko yaburana adafunze, yagaragaje ko atwite inda y’amezi atanu.
Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uru rubanza rwasubitswe kugirango izi ngingo zose zagaragajwe, zigweho, rukazasubukurwa ku itariki bya 27 Werurwe 2017.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko icyo cyaha ndunvako yagikoze atwite uko mbibona akwiye guhanwa atwise ese ubwo bugizi bwanabi iyo ubukora bwariguhita abanyarwandakazi bangahe ?iyo ntwaro yitwaza yogutwita ntakamaro umufitiye ikindi kandi uwo yavuse ari umunyarwanda ahitamo kuba umwongereza kuki atabikoreye iwabo mubwongereaza abo nibo bitwa ba mwangamwabo muzaje mwirinda nabo
[email protected]
ni umuyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwu bwongereza, kuvuga ngo umwongerezakazi harimo kunvikanishako arumunyamahanga ufungiye mukindi. gihugu!
Yoooh!!Disi niba koko atwite ubusabe bwe bwitabweho ,ukundi akurikiranwe ariko hatirengagijwe ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite....
yooh!disi niba atwite nihumvikane ubusabe bwe akurikiranwe ariko hanarebwa ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite kuko umuntu atwite aba ari fragile cyane!ibindi akazi ni ak’ubutabera nubwo IMANA ARIYO MUCAMANZA UTABERA RUKUMBI
uyu harya ngo yigize jack Bauer ngo arashaka kuza kuyobya abanyarwanda ngo abajyane muri RNC! yyayayyaya, ibi binyereka ko abantu baba mu mahanga biyita oposition batazi neza ikipe bahanganye ndetse bataranasobanukirwa ibyo u Rwanda rumaze kubaka n’uburyo rwabyubatse!
Atwite imana se iyi njiji??? hanyuma ubugizi bwa nabi yateguraga ntibwari guhitana abatwite nkawe cg abana ????
yaje yiyambitse undi mwambaro azi ngo rero abanyarwanda ntibazamuvumbura, yibwiraga uko uko yirirwa asebya u Rwanda mu bwongereza azaza no kubikorera ku butaka bw’i Kigali! biciye mu zihe nzira se!
kuba atwite ntibibuza ubucamanza kumukanira urumukwiye yajyaga yajyaga gukora ayo makosa nako ibyo byaha ataziko atwite se ubutebera nkuko bisanzwe nibukore akazi kabwo bumukanire urumukwiye
Abanyarwanda dukeneye amahoro uzashaka kuyatubuza nitwe ubwacu tuzayamubuza, ubu uyu ibyo yagiyemo yumvaga bitazamenyekana aho afatiwe none ari gutaka gutwita? ubu se iyo bimuhora azi umubare wabo yari kuba abujije ubuzima? reka ne kumugiraho bbyinshi nabanze ahabwe ubutabera.
uyu mugore yigize mafia ni yumve uko bigenda kuba yarashatse guhungabanya ubusugire bw’igihugu nk’iki! abanyarwanda bakanuye amaso ntawuzongera kubaca mu rihumye!
Birababaje kubona uwakigishije abantu gukunda igihugu ariwe ushaka kugisenya? ese aho isi igeze hari abantu bakirata ubwoko bakumva ko mu Rwanda hayoboye ubwoko runaka kuburyo wakwifuza kugambanira igihugu? uyu mudamu bazamuhane ku buryo nabandi batekereza nkawe babivanamo isomo. umutekano urahenda