Perezida Kagame yahawe irage ry’ubutaka i Nyamasheke

Umuryango AVEGA Agahozo wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyikirije Perezida Kagame umurage w’ubutaka bwari ubwa Nyirangoragoza Marianne witabye Imana muri Gicurasi muri uyu mwaka wa 2020.

Uyu mubyeyi wari utuye i Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Nyarusange (akaba ari ho n’ubutaka bwe buherereye), yari afite umugabo w’Umututsi n’abana 10 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka ya Nyirangoragoza agaragaza ko Interahamwe zaje zikamwicira umugabo n’abana umunani, ahungana babiri yari asigaranye ajya mu miryango y’iwabo ariko na ho ntibyamuhira, kuko abo abereye nyinawabo bishe n’abo bana babiri yari asigaranye.

Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)
Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)

Kuva icyo gihe Nyirangoragoza ntiyongeye kumvikana n’imiryango ye, byageze ubwo ahungana n’abagiye muri Zaïre(DRC) ariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziramugarura mu Rwanda, ziramuhumuriza zimwitaho ku buryo ngo atongeye gutekereza ko yatereranywe n’abo mu muryango we.

Uyu mubyeyi wari waravutse mu mwaka wa 1947 ashimira Perezida Kagame avuga ko yamwubakiye inzu (mu mudugudu wiswe Impinganzima), akamusabira amafaranga y’ingoboka yo kumutunga, akanamwambika ku buryo ngo byamurinze gusabiriza abamwimye.

Nyirangoragoza ashingiye kuri ubwo bufasha bwatumye asaza neza, mbere yo kwitaba Imaba yasize avuze ko amasambu ane yari atunze i Nyamasheke agomba kuzahabwa Perezida Kagame akaba irage bwite amusigiye nk’umubyeyi.

Isambu ya mbere ifite ubuso bwa metero kare 586, iya kabiri ifite metero kare 168, ubutaka bwa gatatu buri ku buso bwa metero kare 776, ubwa kane ari na bwo bunini kandi burimo n’inzu, buri ku buso bwa metero kare 1,259, kandi bwose buri mu Mudugudu umwe witwa Mubuga mu Kagari ka Nyarusange.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 nibwo Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie yashyikirije Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Uwizeye Judith iryo rage ryasigiwe Perezida Kagame.

Minisitiri Uwizeye akimara kwakira ibyangombwa by’ubu butaka Nyirangoragoza yari yaramaze kwandikishaho Perezida Kagame mu mategeko, yavuze ko buzashyirwamo ibikorwa by’inyungu rusange bifitiye abaturage akamaro.

Mu bantu bo mu muryango wa Nyirangoragoza bakiriho, hari murumuna we witwa Nyiragataramano, umwana wa mukuru we witwa Mukankusi, uwari Mukase witwa Zimukwiye Ephrasie ndetse na murumuna w’umugabo we mu miryango witwa Athanase.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abifite nibo bazongerwa naho abakene bazamburwa nutwo bari bafite.

Good citizen yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka