Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kubera ko umunyamategeko wunganira Mugabekazi Liliane yasabye ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo, ntiharamenyekana neza icyo urukiko rwategetse Mugabekazi Liliane nyuma yo kumurekura by’agateganyo.

Ifungwa rya Mugabekazi ryaturutse ku kuba aherutse kugaragara mu ruhame yambaye imyenda ibonerana, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C.

Uyu mukobwa akimara kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga, Polisi y’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali bavuze ko bidakwiye ku bari b’i Rwanda, kuko bitajyanye n’umuco.

Ibi byaje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu batabivugaho rumwe kuko hari ababibona nk’ubusirimu, ariko abandi bakabyamaganira kure bavuga ko umukobwa akwiye kwambara akikwiza.

Mugabekazi wagejejwe mu rukiko, afite imyaka 24 y’amavuko akaba atuye mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Inkuru bijyanye:

Mugabekazi wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yasabiwe gufungwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka