Mugabekazi wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yasabiwe gufungwa

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane uherutse kugaragara mu ruhame yambaye imbyenda ibonerana, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C, yitabye urukiko ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa.

Mugabekazi Liliane
Mugabekazi Liliane

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, umunyamategeko wunganira Mugabekazi, yasabye ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo.

Mugabekazi wagejejwe mu rukiko, afite imyaka 24 y’amavuko akaba utuye mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, ruramutumiza kugira ngo rumuhate ibibazo. Dosiye ye yaje kugezwa mu bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri ubu buryo.

Uyu mukobwa akimara kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga ye, Polisi y’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali bavuze ko bidakwiye ku bari b’i Rwanda, kuko bitajyanye n’umuco.

Ibi byaje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu batabivugaho rumwe kuko hari ababibona nk’ubusirimu, ariko abandi bakabyamaganira kure bavuga ko umukobwa akwiye kwambara akikwiza.

Inkuru bijyanye:

Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yarekuwe by’agateganyo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

esubwo yarataga iki? nahanwe kuko ubyo sibintu byi Rwanda

Ntukanyagwe cornlly yanditse ku itariki ya: 28-10-2022  →  Musubize

MWIRIWE MU RWANDA BAGOMPAGUSHIRAHO ITEGEKO RIHANA UMUNTU UTIKWIJE MUMYAMBARIRE MURAKOZE

UWIDUHAYE yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Uyumunyarwandakazi narekurwe kuko ntacyaha yakoze cyokumufunga nonese kuba yumva ibintu kuburyo butandukanye n’abamufashe n’icyaha?nonese nirihetegeko riteganya kwambara imyambaro ifunganye?ubuc komuzi ubushyuhe bwahariyahantukoko kuba umwana yakwambara imyambaro ishobora gutuma umubiriwe uhumekaneza n’icyaha?mugihugu ntabwao duhuje umuco mubijyanye n’imyambarire uyu mugore narekurwep!

MUGABO Gillaumme yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Ahubwo icyo mbona Leta y’ u Rwanda nishyiremo imbaraga ibahashye pe, urasanga umwana w’imyaka 16 yambaye akajipo kagera mu kibuno ubundi akajya kwireega imbere y’abasore n’abagabo, harya ubwo ni gute bazabura gufungwa?

Peter i kirehe yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Mugabekazi akwiye igihano kili hejuru nabandi bakareberaho kwangiliza umuco nyarwanda bicike burundu.

Muhayimana Emire yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Ariko siwe wenyine wambara ubusa.Ni benshi cyane berekana ibice byabo by’ibanga:Amabere,ibibero,etc...Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa mu ruhame bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye,ubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Ijambo ry’imana ridusaba kwambara mu buryo bwiyubashye (decently). Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.

musema yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Umwunganizi mu mategeko udapapira yamwunganira neza mu mategeko agatsinda. Ariko abanyarwanda batinya inzego z’umutekano nkaho ziri hejuru y’amategeko.

Kamanayo Alfred yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

uwamufotoye nawe ni hatari

murara dieudonne yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza mwadufasha kuduha utegeko ribihana mu rwanda murakoze

Hakimu nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka