Menya igishingirwaho mu gukatirwa ifunga n’ifungura by’agateganyo

Mu mategeko bijya bibaho ko ukekwaho icyaha akatirwa ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo mbere y’uko urubanza rujya mu iburanisha mu mizi.

Nk’uko benshi babidusabye, muri iyi nkuru turagaruka ku gikorwa cy’ifunga n’ifungura by’agateganyo.

Ese bitangwa byagenze gute? Urugero icyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo cyafashwe ku bujurire nticyongera kujuririrwa. Muri iyi nkuru twateguriye abasomyi mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi mu mategeko, urungukiramo n’ibindi utari uzi ku ifunga n’ifungura by’agateganyo (provisional detention and provisional release).

Iyo Ubushinjacyaha busanze ukekwaho icyaha agomba gukurikiranwa afunzwe, butegura dosiye ishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

Iyo ikirego kigeze imbere y’urukiko, habanza kubaho kuburana ku ifungwa ry’agateganyo cyangwa irekurwa, uregwa akajya yitaba urukiko avuye hanze.

Aha buri ruhande rutanga impamvu zarwo. Ubushinjacyaha bushobora kuburana bugaragaza ko uregwa arekuwe urugero ashobora guhohotera uwo yakoreye icyaha, gusibanganya ibimenyetso cyangwa gutoroka ubutabera naho ukekwaho icyaha cyangwa abamwunganira na bo bashobora kugaragaza ko uregwa adakwiriye gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 kubera uburwayi afite, imico ye isanzwe ari myiza, uburyo yafashije ubutabera cyangwa inshingano afite mu muryango (urugero ari nk’umugore wonsa).

Mu mategeko igihe cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kiba gishobora kongerwa.

Urukiko ruburanisha ikirego ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) y’akazi.

Urukiko rufata icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi iburanisha ripfundikiwe.

Umucamanza asuzuma impamvu akagena niba ifungwa ry’agateganyo rikwiriye cyangwa ridakwiriye.

Ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ibi bikurikira:

1° kuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera;

2° kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza;

3 kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki;

kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe;

5° kwitaba igihe abitegetswe;

6° gutanga ingwate;

7° kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga;

8° gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.

Icyemezo cy’umucamanza kigomba kugaragaza impamvu yashingiyeho arekura by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha.

Ubushinjacyaha bugenzura ko ibyategetswe n’Urukiko byubahirijwe, byaba bitarakozwe bugasaba ko ukurikiranywe afungwa by’agateganyo.

Itegeko riteganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi mirongo itatu .

Iyo hari uruhande rutishimiye imikirize y’urubanza ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo habaho kujurira.

Icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze kijuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye.

Umuburanyi utishimiye icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ashobora kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) ibarwa uhereye igihe yamenyesherejweho isomwa ryacyo.

Kujuririra icyemezo cyerekeranye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo ntibibuza isuzumwa ry’urubanza mu mizi.

Mu gihe cyagenewe ubujurire no mu gihe urukiko rwamaze kujuririrwa rutaraca urubanza, icyemezo cy’urukiko cyafatiwe ukurikiranyweho icyaha kigumaho mu gihe cyose hatarafatwa ikindi cyemezo kikivuguruza ku rwego rw’ubujurire.

Urukiko rwajuririwe ku bijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rusuzuma mu bujurire icyo kibazo nubwo urukiko rwaba rwararegewe urubanza mu mizi.

Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.

Nyuma y’ ifungurwa ry’agateganyo cyangwa ifungwa ry’agateganyo iburanishwa ry’urubanza mu mizi ni ryo rigena igihano uwakoze icyaha ahabwa. Aha ni ukuvuga igifungo cyangwa kugirwa umwere.

Mu gihe hatabayeho kuburanisha urubanza mu mizi ngo umuntu akatirwe, ntabwo abarwaho ubusembwa (criminal records ). N’iyo wamara umwaka ufunze bikiri mu ifungwa ry’agateganyo (provisional detention) urubanza rutaraburanishwa mu mizi nta busembwa mu mategeko uba ufite kuko uba ukiri umwere kuko uba utarigeze ukatirwa.

Inkuru bijyanye:

Bigenda bite kugira ngo ifungwa ry’agateganyo rirenge iminsi 30?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka