Dr. Nteziryayo asimbuye Prof. Rugege mu Rukiko rw’Ikirenga

Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo: iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Marie Thérèse Mukamulisa, visi perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Dr. Nteziryayo Faustin agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Prof. Sam Rugege wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2011.

Marie Therese Mukamulisa we agizwe visi perezida w’urukiko rw’ikirenga, asimbuye kuri uwo mwanya Sylvie Zainab Kayitesi.

Dr. Nteziryayo ugizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari asanzwe ari umucamanza mukuru mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, naho Mukamulisa wagizwe Visi Perezida, we yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Inkuru bijyanye:

Amateka ya Dr. Nteziryayo wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka