Dr. Francis Habumugisha agiye gufungirwa i Mageragere

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Kigali Today ko Dr. Francis Habumugisha ari mu maboko ya RIB kuri sitasiyo ya Kimihurura.

Umuhoza yagize ati “Yaje ejo hashize yizanye. Yavuze ko icyemezo yari yafashe cyo guhunga ubutabera yasanze atari cyo, noneho aragaruka arabwishyikiriza. Igikurikiraho ni ukumwohoreza muri gereza i Mageragere kubera ko icyemezo cyari cyarafashwe.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko ibivugwa byo kuba Dr. Francis Habumugisha yaba yaragiye hanze y’igihugu cyangwa akagaruka ku mugaragaro atari byo, kuko yagiye atorotse ubutabera.

Ati “Yari yaratorotse ubutabera, kandi ndibaza ko umuntu watoroka ubutabera atagenda ku mugaragaro. Gutoroka umuntu agenda yihishe, nawe ugiye gutoroka ntiwagenda ku mugaragaro.”

Amakuru y’uko Dr Francis yishyikirije RIB yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Minisitiri Busingye yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Habumugisha Francis yigaruye kuri RIB. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”

Dr. Francis Habumugisha ashinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane akanamumenera telefoni.

Inkuru bijyanye:

Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gukubita umukobwa yigaruye kuri RIB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NIBYO KWISHIMIRA KO ABANYARDA BAMAZE KUGIRA IMYUMVIRE MYIZA.
UYU MUGABO NI INYANGAMUGAYO RWOSE IBI NTIBISANZWE KO UMUNTU AGENDA AKAGARUKA, NTEKEREZA KO YIBAJIJE AGASANGA NTACYO ASHYA YARURA,BRAVO BRAVO! RWIYEMEZA MIRIMO DR HABUMUGISHA FRANCIS WANZE KWITEZA ISI NKABABANDI BAHUNGA IGIHUGU.
KUBA WAGARUTSE NI URUGERO RWIZA RWIMYUMVIRE , IMANA IZAKURENGERE NO MURUKIKO UZATSINDA RWOSE

JOHN WILLY yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Hhjji hosiana

Kibuku yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

Hhjji hosiana

Kibuku yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

ndashimira Leta yurwanda kubutabera bukwiye idahwema kutugezaho gs iyaba nabo munzego zo hasi gutanga ubutabera bukwiye.

nsabimana evaliste yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

Each and every individual person is not an object while is subject, that’s why
There is no no body allowed to treat others as an object while as subject.
Means every individual person is independent to be treated fairly as a human being not as something not important.
And the people must know that all people has and should have equal rights means no body allowed to violate other’s right.
Thank you very much 🙏

Augustin nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka