Urubanza rw’ubujurire bwa Bagosora na bagenzi be ruzacibwa ku tariki ya 15 Ukuboza

Ku itariki ya 15 ukuboza nibwo urukiko rw’ubujurire mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) ruzaca imanza z’abantu batatu barimo Théoneste Bagosora, hamwe n’abandi babiri aribo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Dominique Ntawukulilyayo.

Bagosora na Nsengiyumva barajuririra igihano cy’igifungo cya burundu bahawe kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ntawukulilyayo we yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Ku itariki ya 18 ukuboza 2008 nibwo Bagosora wahoze ayobora ibiro bya minisitiri w’ingabo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye ikiremwamuntu n’ibyaha by’intambara birimo kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana n’abandi basirikare 10 b’ababiligi ba ONU. Bagosora anashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri hirya no hino muri Kigali na Gisenyi hagati y’itariki ya 6 na 9 mata 1994.

Nsengiyumva wari ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Gisenyi, we yahamijwe ubwicanyi bakorewe kuri kaminuza ya Mudende, paruwasi ya Nyundo ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivili mu gice yari ayoboye. Yanahamijwe kandi kuba yarohereje ibitero by’interahamwe mu Bisesero kwica abatutsi.

Bagosora na Nsengiyumva baburanishirijwe igihe kimwe hamwe n’abandi basirikare babiri aribo Brigadier-General Gratien Kabiligi na Major Aloys Ntabakuze. Kabiligi yahisevarekurwa naho Ntabakuze we ajurira mu rubanza rwabaye ku itariki ya 30 Werurwe 2011.

Urubanza rwa Ntabakuze rwaje gutandukanywa n’urwabandi nyuma y’aho uwamwunganiraga mu mategeko umunyamerika Peter Erlinder ananiriwe kwitaba urukiko ku tariki ya 30 werurwe 2011. Ubujurire bwe bwaje gusomwa tariki ya 27 nzeri 2011. Na nubu buracyakomeza.

Ntawukulilyayo yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe ku Kibuye n’i Butare.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka