Umunyamakuru Glory Iribagiza yandikiye Perezida Kagame asaba kurenganurwa
Umunyamakurukazi Glory Iribagiza yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa ifunguye, ndetse ayinyuza ku mbuga nkoranyambaga, amusaba ko yamufasha kubona ubutabera, kuko yizeye ko ari we wenyine washobora kubumuha, kandi ko atari impuhwe yifuza kugirirwa n’inzego z’ubutabera, ahubwo ko guhabwa ubutabera ari uburenganzira bwe.
Uyu munyamakurukazi usanzwe akorera ikinyamakuru The New Times, mu ibaruwa ndende yanditse ku itariki 13 Gicurasi 2026, avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda 2025 mu masaha y’ijoro, yagiye kuri RIB (mu kigo Isange One Stop Center ku Kacyiru) gutanga ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe, ariko ntiyanyurwa n’uburyo yakiriwe, haba kuri icyo kigo, ndetse no ku Bushinjacyaha Bukuru. Icyo gihe ngo yaraye kuri icyo kigo, akorerwa isuzuma ndetse ahabwa n’umujyanama mu by’imitekerereze wamuganirizaga.
Iribagiza agaragaza ko abamwakiriye bakoreshaga imvugo zitari nziza, ndetse rimwe na rimwe yabaza aho dosiye igeze ntabone ibisubizo bifatika by’aho icyo kibazo kigeze.
Yasabaga ko uwo yashinjaga kumuhohotera (utavuzwe amazina) yafatwa agafungwa kugira ngo atazatoroka ubutabera, ariko ntibyahita bikorwa nk’uko yari yabisabye ndetse nk’uko bari babimwijeje.
Nyuma yaho yandikiye ibiro by’Umukuru w’Igihugu aha kopi Imbuto Foundation, aza guhabwa igisubizo ariko yongera kwandikira abakimuhaye, ababwira ko kitamunyuzea. Ngo yabwiwe ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ko akwiye kuzigirira icyizere.
Yongeye kubaza muri Isange One Stop Center, bamumenyesha ko dosiye ye yohererejwe urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Nyarugenge.
Nyuma yaho, inshuti ye yamubwiye ko wa muntu yashinjaga kumuhohotera yafashwe arafungwa, ariko hadaciyemo kabiri ararekurwa, hashingiwe ku mpamvu Iribagiza avuga ko atigeze amenya.
Uku kutanyurwa n’uburyo inzego zibishinzwe zitwaye mu gukurikirana iki kibazo, niko yahereyeho asaba Umukuru w’Igihugu kwinjira ubwe muri iki kibazo no kumufasha kubona ubutabera.
Nyuma y’uko ashyize ahagaragara iby’iki kibazo, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagize icyo rubivugaho. Mu butumwa banditse ku mbuga nkoranyambaga mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, RIB yagize iti “Nyuma yo kwakira ikirego cya Glory Iribagiza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze iperereza, ukekwaho icyaha arafatwa kandi arafungwa. Dosiye y’urubanza yarateguwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe uregwa yari agifunze. Nyuma yaho, Ubushinjacyaha bwajyanye uregwa mu rukiko, hanyuma ukekwaho icyaha aza kurekurwa hashingiwe ku byagaragajwe muri raporo y’ibizamini byo kwa muganga.”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwihanganishije, basaba ko yahabwa ubutabera bukwiye kandi bwihuse, niba ibyo avuga ari byo, kuko uko gutinza ubutabera ngo biri mu bica intege abandi bahohoterwa bagahitamo kubiceceka no kudatanga ibirego.
Hari abandi bavuga ko iki kibazo yari akwiye kubanza kukigeza ku zindi nzego zibishinzwe zirimo nka Minisiteri y’Ubutabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, n’Umuvunyi Mukuru, mbere yo gusaba Perezida Kagame kuba ari we wagikemura.
Gusa hari abandi bavuze ko abari mu nzego z’ubutabera bakwiye gushishoza cyane kuko ibirego by’ihohoterwa no gufatwa ku ngufu cyangwa gusambanywa ku gahato bitari ukuri, ari intwaro bamwe bakoresha kugira ngo bashyirishe mu kaga abandi.
Iyi ni ibaruwa ifunguye Iribagiza yandikiye Perezida Kagame (mu rurimi rw’Icyongereza) agaragaza akarengane yahuye na ko:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|