Umunyamabanga nshingwabokorwa w’akarere ka Nyamasheke yafatiwe mu cyuho atanga ruswa

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rwafatiye mu cyuho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Jean Pierre Ndagijimana, arimo guha ruswa umukozi w’urwo rwego, kugirango aburizemo dosiye imushinja kuba ataramenyekanishije muri uyu mwaka umutungo wose afite.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri wa gatanu tariki 02/08/2013, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yatangaje ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke ubu ari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 800 ku mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

Yavuze ko ku itariki 30/07/2013 Ndagijimana yahuye n’umukozi w’urwego rw’umuvunyi wari wavuye mu karere ka Nyamasheke, kumwibariza amakuru amavugwaho ko hari imitungo atigeze amenyekanisha, ahita amusaba kuburizamo iyo dosiye ku kiguzi cya miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo guhurira ahantu ngo bavugane uburyo yaburizamo iyo dosiye kugirango itajya mu nkiko hamwe n’uburyo yamwishyura, uwo mukozi w’Urwego rw’umuvunyi yari yabimenyesheje abamukuriye, bamufasha gushaka abapolisi bo guta muri yombi uwo munyamabanga nshingwabikorwa mu gihe yaba atanze ruswa, nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabisobanuye.

Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w'Urwego rw'Umuvunyi.
Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi.

“Muri icyo kiganiro ku itariki 30/7/2013 nibwo Ndagijimana yahaye amafaranga ibihumbi 800 umukozi w’Urwego rw’umuvunyi nka avansi, amwemerera kumuha andi ibihumbi 200 ku mugoroba, hanyuma asigaye ibihumbi 500 ngo akazayamuha amaze kuburizamo dosiye imushinja; ni uko Gitifu yahise afatwa”, nk’uko Nkurunziza yasobanuye.

Urwego rw’Umuvunyi ubu rumaze gukora dosiye ishinja umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamasheke gutanga ruswa, ngo ikazashyikirizwa Parike kugirango atangire kuburanishwa ku byaha aregwa. Nkurunziza avuga ko nta bisobanuro byinshi yatanga kuri uwo mugabo ukiri mu maboko ya Polisi.

Urwego rw’umuvunyi rurakangurira buri wese gutunga agatoki aho abonye ruswa itangwa (hari n’itegeko rirengera umuntu watanga ayo makuru), kandi rugasaba abantu kuvuga aho abakozi ba Leta bahisha imitungo, akenshi ngo iba yaturutse mu bujura bw’imari ya rubanda.

Uru rwego rurishimira ko muri uyu mwaka wa 2013, abakozi mu nzego z’igihugu bitabiriye kumenyekanisha imitungo bafite ku kigero cya 98%.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 16 )

NI BIZIMA PE ARIKO MUKURIKIRANE I GITUMA ABAKOZI BA IRST BANYEREJE UMUTUNGO WA LETA HARIMO N’UMUYOBOZI MUKURU NDUWAYEZU BADAKURIKIRANWA BAKISHURA UMUTUNGO WA LETA BANYEREJE. AHUBWO IMANZA ZIGASUBIKWA BURI GIHE.AHO Dg NDUWAYEZU AREGWA MILLIONNI 12 KUBERA KUMARA IMYAKA 7 ABA MU NZU YA LETA ATAYISHURA,KANDI AHABWA AMAFARANGA YO KWISHURA INZU NI BINDI BYINSHI.MURAKOZE

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

baba bayafite sha bajye bayaniganwa

Aka yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ubwo se ubundi ko umutungo byarangiye kuwumenyesha ejo bundi fin juin, kuki Urwego rw’ umuvunyi rwari rwamaze kumanuka kumubaza cg n’ ubundi rwari rusanze ruzi amakuru ("ko harimo tena")?

Kavurivundi Andre yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Urwego w’Umuvunyi nirudufashe abanyereza umutungo wa rubanda bajye bawuryozwa kandi bawusubize. Buriya uriya mugabo yari amenyereye gutanga ruswa kuko umuntu utinyuka guha ruswa umuntu ushinzwe kuyirwanya ari akaga.
Niyihangane basi yemere akanirwe urumukwiye natwe dusigaye turebereho.

HAKIZIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka