Umuganga wa Michael Jackson yasabiwe imyaka ine y’igifungo

Tariki 23/11/2011 ubushinjacyaha bwasabiye umuganga wa Michael Jackson, Conrad Murray, igifungo cy’imyaka itatu kubera uburangare yagize mu kuvura nyakwigendera Jackson.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Abashinjacyaha David Walgren na Deborah Brazil bashinja Conrad Murray kuba atitaye kuri Michael Jackson uko bikwiye. Aba bacamanza basabye ko uyu muganga yazashyira amadolari miriyoni ijana kuri konti y’abana b’umucuranzi Michael Jackson.

Urubanza rwa Dr. Murray rwatangiye ku itariki ya 7 ugushyingo. Ashinjwa icyaha cyo kwica umuntu utabishaka (homicide involontaire). Urubanza rwe ruzasomwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha. Dr Conrad Murray yari umuganga wihariye w’umucuranzi Michael Jackson.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka