Uburyo RIB irinda abakozi bayo guhura na ruswa
Mu gihe hari abinubira ko hari abantu bakekwaho icyaha bajya bafatwa ndetse bagashyikirizwa inzego z’ubutabera ariko mu gihe gito bakarekurwa, cyangwa se bagahabwa igifungo gisubitse, hakaba abakeka ko hatanzwe ruswa, abakora mu nzego z’ubutabera bo bagaragaza ko icyifuzo cy’uwareze atari cyo inzego z’ubutabera zikurikiza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro inzego z’ubutabera zagiranye n’itangazamakuru kivuga ku byakozwe hagamijwe gukumira no kurwanya ruswa cyane cyane mu mu nkiko.
Kamarampaka Consolée, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yasobanuye zimwe mu ngamba zafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, hagamijwe kurwanya ruswa, harimo kugenzura umugenzacyaha wahawe dosiye runaka byagaragara ko harimo icyuho cya ruswa, iyo dosiye igahabwa undi kugira ngo ikorwe neza. Ikindi ni uko umugenzacyaha umaze imyaka itatu akorera ahantu runaka, yimurwa kugira ngo niba hari n’abantu yari amaze kumenyerana na bo bagafatanya mu gukora icyo cyaha, yimuke ajye gukorera aho atari asanzwe amenyereye.
Yagize ati, “Rero ikindi ni ugukorana n’izindi nzego, no gutanga amakuru ku mwanzuro wafatiwe dosiye y’umuturage, kuko iyo umuturage abonye umuntu yareze amugezeho atamenye uko byagenze, yumva ko hatanzwemo ruswa. Icyo gihe rero, iyo umuteguje kare, ukamubwira ko wenda dosiye ye, hakirimo ibimenyetso bitaraboneka bikirimo gukurikiranwa, ko umuntu atabaye umwere, bituma adakeka ko harimo ruswa, agashira impungenge zatuma na we ashobora kuba yatanga iyo ruswa”.
Agaruka ku kibazo cy’abantu bafatwa hanyuma hashira igihe gito bakarekurwa, noneho abahohotewe ntibabyakire neza, Mukantaganzwa Domitilla, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko hari umuco Abanyarwanda bakwiye kureka, wo kwigira abacamanza bose.
Yagize ati, “ Mujye mumenya ko ubucamanza bukorwa n’ababufite mu nshingano, twese twe kujya duca imanza. Ntabwo Umunyarwanda ashobora kuza nubwo yahohotewe, ngo aze akubwire ati uwampohoteye ndifuza ko ahanwa atya, ntabwo bibaho. Ahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya, agahanwa hakurikijwe uko ubucamanza amategeko yateganyije ko bugomba gutangwa”.
Yakomeje agira ati, “Iki ndakijyanisha n’icy’Abanyarwanda bajya bampamagara bakambwira bati, ariko umufungwa wanjye yari ari aha, none ntaraza. Nta mufungwa..,nta Munyarwanda uba umufungwa w’undi Munyarwanda ubaho. Iyo umuntu akoze icyaha, aba agikoreye Igihugu, aba agikoreye umuryango Nyarwanda, by’umwihariko wowe, ariko aba agomba guhanwa n’Igihugu, agahanwa hakurikijwe amategeko Igihugu cyashyizeho. Aha rero umuntu wumva ko umuntu atahanwe uko we abyifuza, ariko akaba yahanwe uko amategeko abiteganya, inama twamugira ni ukumubwira ngo va mu bucamanza, warahohotewe, hari ibyo ufiteho uburenganzira, ariko hari n’aho utagera, kuko ntawihanira, kimwe n’uko ntawugena igihano cy’uwakoze icyaha. Kuvuga rero ko atabyishimira ni ibisanzwe. Nta byishimirwa na bose, icy’ingenzi ni uko kiba ari igihano cyatanzwe hakurikijwe uko amategeko abiteganya”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|