Ubuhamya: Yafunzwe afite imyaka 15 afungurwa afite 83

Uyu mugabo yafunzwe akiri umwana mu 1953 ubwo we na bagenzi be bahuye bagasangira bikarangira biraye mu bantu bari kumwe bashaka kubaka amafaranga ngo bakomeze banywe inzoga dore ko amafaranga bari bafite yari abashiranye.

Joe Ligon
Joe Ligon

Byarangiye babateye ibyuma dore ko bari banasinze bicamo abantu babiri.

Ligon yafashwe mu ba mbere ahita ajya gufungwa. Ngo nta mazina ya nyayo y’izo nshuti ze yari azi, ahubwo yari azi amazina yabo y’amahimbano ananirwa no kubwira polisi abo bantu bafatanyije kwica abo ari bo.

Yajyanywe gufungirwa ahantu kure y’iwabo ndetse n’ababyeyi be bangirwa kumusura, ibi bikaba ngo byaramubabaje cyane igihe cyose yamaze muri gereza.

Icyo gihe yari afite imyaka 15 akaba yarashinjwaga kwica umuntu n’ubwo yabihakanye kenshi gusa akicuza kuba yaba yarateye umuntu icyuma.

Ligon yashinjwe ibyaha byo kwica byo ku rugero rwa mbere bituma bamucira urubanza bamukatira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Bankatiye igihano cya burundu. Ntabwo nigeze ntekereza ko nafungwa igihe kingana gutyo n’ubwo nahoraga niteze ko bazankatira imyaka myinshi”.

Ligon avuga ko gufungwa akiri umwana ataramenya gusoma no kwandika byari bimugoye n’ubwo bitamuteye ubwoba gusa ngo yari ababajwe no gutandukana n’umuryango we.

Ligon avuga ko yakoraga akazi ko guteka cyangwa kumesa ari muri gereza. Akenshi ngo yarakoropaga akaba yarafungiwe mu magereza atandatu.

Yibuka ko atigeze anywa ibiyobyabwenge ubwo yari muri gereza kandi ko atigeze atekereza gutoroka.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza kunywa ibiyobyabwenge yewe sinigeze ntekereza no gutoroka nta muntu nigeze ngora”.

Umwunganizi witwa Brigde wo mu ishyirahamwe ry’abunganizi bo muri Pensylvania yatangaje ko yagiye kureba Ligon asanga atazi igihano yakatiwe gusa atangazwa n’uburyo yari afite icyizere ko azagera ubwo afungurwa.

Uyu mubonano ni wo wafunguye amaso Ligon atangira gutekereza uko yajuririra igihano yahawe.

Muri 2006 nibwo urukiko rw’ikirenga rwa Amerika rwanzuye ko abana bose bakatiwe gufungwa burundu bongera kuburanishwa bituma Ligon akatirwa imyaka 35. Yasabye ko yarekurwa bitewe n’igihe yari amaze muri gereza ariko biranga.

Umwunganira yakomeje gukurikirana iki kibazo, birangira atsinze urubanza maze Ligon Joe ararekurwa.

Ligon avuga ko azakomeza akazi yakoraga muri gereza ko gukoropa, gusa abamubonye bemeza ko bimeze nko kuvuka bundi bushya, nk’uko BBC yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kwica nukwica ntarwitwazo rwimyaka ahubwo iyo wishe uli muto uba uzamara abantu ahubwo ntiyari akwiye gufungwa iyo myaka yagombye kuba nawe yarapfuye agashyirwa mugitaka

lg yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ariko ntabwo bagombaga kumufunga,ahubwo bagombaga kumujyana mu kigo ngororamuco kubera ko yali akili umwana (minor).Babyeyi,mujye mwibuka ko ikintu nyakuli kibafasha kurera abana ari ijambo ry’imana.Iyo mwigishije bible abana bakiri bato,bibarinda gukora ibibi.Urugero ni kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.Bityo bagatandukana n’abana ababyeyi babo batigishije bible.Ikindi kandi,ni imana idusaba kwigisha abana ijambo ryayo hakiri kare.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Les jeunes! Vous gachez votre vie quelques fois par l’ignorance ! Ibaze nawe!!!

Luc yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka