TPIR irasaba ONU gushaka ibihugu byakira abagizwe abere

Ibiro ntaramakuru Hirondelle byanditse ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rusaba akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye gushaka ibihugu byakira abagizwe abere n’urwo rukiko.

Uru rukiko ruratangaza ko rufite abahoze ari abaminisitiri batatu, umusirikari wo ku rwego rwa jenerari ndetse n’umwe wo mu muryango w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana bakiri muri urwo rukiko batarabona ibihugu bibakira nyuma yo kugirwa abere.

Perezidante wa TPIR, madamu Khalida Rachid Khan, muri raporo yashyikirije akanama gashinzwe umutekano yagize ati: « urukiko nta kindi rwakora uretse gusaba ubufasha mu kanama gashinzwe umutekano ngo haboneke igisubizo kirambye kuri iki kibazo. »

Kugeza ubu, uru rukiko rumaze kugira abere abantu 10 ariko batanu gusa nibo bamaze kubona ibihugu by’iburayi bibakira.

Raporo yakozwe na madamu Khan kandi igaragaza imbogamizi uru rukiko rufite zo guta muri yombi abantu icyenda bashinjwa ibyaha bya Jenoside barimo umunyemari Kabuga Félicien. Iyi raporo isaba igihugu cya Kenya ubufatanye mu kumuta muri yombi.

Madamu Khan avuga kandi ko abenshi muri aba bantu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bihishe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka