Rulindo: Umuyobozi w’akagari wakekwagaho kwica umuturage yafunguwe
Mwumvinezayimana Fiacre uyobora akagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yafunguwe kuri uyu wa 09/12/2014, nyuma y’igihe afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi acyekwaho urupfu rw’umuturage wo mu kagari ayobora.
Uyu muyobozi uvuga ko atazi uwihishe inyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu kagari ayobora, ngo yafunzwe atunguwe kuko atakekaga ko icyaha cy’ubwicanyi cyamukekwaho mu gihe yabanaga neza n’abo ashinzwe kuyobora.
Uyu muyobozi w’akagari ka Gasiza avuga ko kuva yafatwa nta gihunga cyangwa ubwoba yigeze ngo kuko kuri we yari azi ko arengana.
Fiacre yagize ati “Nafashwe ku munsi w’umuganda nkekwaho ngo kuba narisha umuturage, gusa nta bwoba nta n’urubanza nishinjaga kuko nari nzi ko ndi umwere. Sinzi uwishe uriya muturage jye nafashwe nk’umuyobozi w’akagari yaguyemo n’ubwo byantunguye”.
Abajijwe ku bijyanye n’imyitwarire ya Nyakwigendera nk’umuturage yayoboraga yagize ati “Yari umukarani mu kagari ka Gasiza. Gusa yari umuntu uzwiho kunywa ibiyobyabwenge agasinda akarwana na bagenzi be, hari n’ubwo yakubise umupolisi, ntago yitwaraga neza gusa nanjye byarambabaje kubona umuturage nayoboraga apfa kandi bikanyitirirwa n’ukuntu nta muntu nzi n’umwe twagiranaga ikibazo”.

Kuba yafunguwe kandi abaturage yayoboraga ngo babyakiriye neza, n’ubwo bamwe muri aba baturage bavuga ko nawe agira amahane bakaba bavuga ko akwiye kugabanya amahane naho ubundi ngo nta ribi rye.
Umwe utashatse kwivuga yagize ati “Njye kuba yafunguwe byanshimishije gusa nawe agira amahane agakabya akwiye kuyagabanya. Ariko nta muntu yishe ahubwo ni uko batuwe bamuziho amahane ayoborana igitsure gikabije. Njye ndabona ari nk’agatsiko k’abantu babyihishe inyuma kubera amahane ye”.
Fiacre avuga ko yiteguye gukomeza akazi ke ko kuyobora akagari ka Gasiza neza nk’uko bisanzwe kandi ngo akagakorana ubwitange nk’uko yari atuwe agakora.
Rutayisire Tharcisse ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo avuga ko uyu muyobozi atafunguwe kubera ko ahanaguweho icyaha ahubwo ngo ni uko nta bimenyetso bimuhama biragaragazwa hakaba hagikorwa iperereza ku buryo iki cyaha nikimuhama azongera agafungwa akabihanirwa.
Uyu muyobozi kandi ngo yategetswe kujya yitaba ku buyobozi bwa Polisi Station ya Murambi buri wa gatatu wa buri cyumweru nk’uko ubuyobozi bukomeza bubitangaza.
Umuturage wishwe yitwaga Nshimiyingabo akaba yari asanzwe akora ubukarani mu isoko rya Gasiza mu kagari ka Gasiza, yiciwe imbere y’ibiro by’akagari mu mpera z’ukwezi gushize kwa 11. Umuyobozi w’akagari yafatiwe mu muganda usoza uku kwezi ahita ajyanwa gufungwa.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|