Raina Luff araregera indishyi za miliyoni 32 kubera ko bamusebeje

Raina Luff ukomoka muri komini ya Waterloo mu Bubiligi ubu akaba atuye mu karere ka Muhanga, araregera indishyi z’amafaranga miliyoni 32 kubera ko abantu 10 bakoranaga muri komite y’umushinga wakoreraga muri Centre Culturel ya Gitarama bamusebeje.

Abo bantu 10 bakoranaga na Raina Luff muri komite ishinzwe imicungire y’umushinga witwa “Amahoro Iwacu” wakoreraga muri Centre Cuturel ya Gitarama uterwa inkunga n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi ( European Union).

Raina Ruff asobanura ko bamwe mu bari bagize iyo komite yari iyobowe n’uwitwa Rucondo Anicet bakoreshaga intwaro yo kumutuka no kumusebya igihe cyose yerekanaga ko inkunga bahabwaga n’abaterankunga icunzwe nabi igakoreshwa mu nyungu zabo bwite; nk’uko yabisobanuye tariki 12/07/2012 ku bushinjacyaha bw’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza aho yatanze ikirego.

Ibirego byo kunyereza umutungo bamwe muri bo babihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga basabwa kwishyura amafaranga 7.718.420; nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’icarubanza rwaciwe n’urwo rukiko. Abahamwe no kunyereza umutungo w’umushinga barimo abitwa Rucondo Anicet, Sebarinda Antoine na Gasirabo Claver.

Ubwo urubanza rwaburanishirizwaga mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga bose uko ari 10 baregwaga ibyaha bimwe birimo gukoresha inyandiko mpimbano n’ubuhemu.

Abandi bamwe baregwaga kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kurega undi umubeshyera, gusebanya, ibikangisho mu mvugo hamwe no gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bukabije byakorerwaga Raina Ruff muri icyo gihe; nk’uko ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwabitanzemo ikirego.

Bamwe muri bo bamaze guhamwa n’icyo cyaha nibwo Raina Ruff yahise azamura ikirego gisaba indishyi z’akababaro kuri bo bitewe n’uburyo yamusebeje.

Raina Ruff avuga ko yasebejwe bikomeye muri icyo gihe akagira ati: “Bagiye bansebya ko banyirukanye muri kaminuza zose zo mu Rwanda zigishya iby’amategeko nyamara barambeshyera kuko nagaragaje ikimenyetso cyerekana ko ntigeze nirukanwa ku mwanya w’umwarimu muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu Rwanda.”

Gasirabo Claver uri mu baregwa avuga ko izo ndishyi Raina Luff asaba kuri buri muntu ari ukubifuzaho.

Indishyi zingana na miliyoni 32 Raina Luff asaba abo arega zirimo miliyoni 20 z’impozamarira na miliyoni 12 z’indishyi y’imbonezamusaruro hiyongereyeho ikurikiranarubanza ry’ibihumbi 200 hamwe n’igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500 agenewe umwunganira muri urwo rubanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko Raina ninde utakuzi kweri, ujya kuvuga gutyo ninde utazi akavuyo wari warateje muri CCSG! natwe turi abanyamuryango bayo kandi twakwirukanye ku mugaragara mu nama rusange, wagarukagamo gukora iki kandi warirukanywe! ayo mafaranga ushinja abantu wanduza izina ryabo ko audit zakozwe wasanze hari amafaranga angana gutyo yabuze? reka gutesha abantu umwanya mu manza doreko wagirnago ni akazi wabonye mu rwanda iyo utaburana n’abantu uba waratashye kera kuko ntacyo tuba tukikubitsemo!

yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Raina Luff nanjye muzi i Muhanga ni umuzungukazi wanga akagasuzuguro kandi yize n’amategeko. Byo azabagezayo uko byagenda kose kuko uriya mukecuru ntabwo yoroshye abatamuzi muzamubaririze muzarushaho kumusobanukirwa byimazeyo.

No one is above the law and the ignorance of the law has no defense

yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

NYAKUBAHWA RAINA, ABA BANTU BAKUBITISHE INKONI Y’AMATEGEKO UBEREKE KO IWANYU I BURAYI KIZIRA GUSAGARIRA MUGENZI WAWE. BIHANIZE cyane cyane uriya gasirabo pierre claver NDAMUZI NI UMUNTU UTARI FAIR habe na gato BIEN QU’APPAREMMENT agaraga NK’AHO ARI SAGE NI UKUMUBONA AGENDA.

BAKUBITISHE AMATEGEKO yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka