RCS yahakanye ibivugwa ko Mushayidi afungiye mu kato

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza (RCS) cyahakanye ibivugwa n’umwunganizi wa Deo Mushayidi ko afungiye mu kato ndetse ngo akaba yabujijwe gusurwa.

Umukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza, General Major Paul Rwarakabije, asobanura ko ikigo ahagarariye kitigeze gishyira Deo Mushayidi mu kato, ngo kimwime uburenganzira bwo gusurwa cyangwa kuvugana n’uwo ari we wese wamusura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwarakabije yagize ati “Mushayidi afunzwe nk’uko abandi bafunzwe kandi afashwe nk’izindi mfungwa zose. Mushayidi nta kintu arusha bagenzi be bafunganywe, niyo mpamvu adakwiye kugira umwihariko muri gereza kuko abayeho nk’uko undi wese waba afunze yabaho. Iyo hari umuntu ushaka gusura imfungwa hari umunsi wihariye hanyuma uje wese akakirwa kandi agahabwa uwo yaje kureba. Ibyo kandi Mushayidi ntiyigeze abibuzwa na rimwe kuko afite uburenganzira bwo gusurwa.”

Gen. Maj. Rwarakabije kandi yongeyeho ko umwunganizi wa Mushayidi yagombye kuba azi ibi byose mbere yo kuvuga ko umukiriya we avutswa uburenganzira bwe kuko atari byo, nta n’ibyigeze bibaho; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Chronicles.

Deo Mushayidi wafatiwe muri Tanzaniya akoherezwa mu Rwanda ku bufatanye n’igihugu cy’u Burundi, ubu yakatiwe igifungo cya burundu kubera ko yahamwe n’ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukoresha impapuro mpimbano no gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka