Padiri Nsengiyumva agiye koherezwa mu Rwanda azira gutwara imodoka yasinze

Nyuma yo gutsinda urubanza yaburaniragamo icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, Padiri Juvénal Nsengiyumva agiye koherezwa mu Rwanda azira gutwara imodoka muri Canada yasinze.

Nubwo Canada cyari yamubabariye akaguma ku butaka bwayo, Padiri Nsengiyumva ntagishoboye kwihanganirwa akaba ari na yo mpamvu tariki 21/02/2012 urukiko rukuru rwa Canada rwemeje ko agomba gusubizwa mu Rwanda.

Padiri Nsengiyumva avuga ko adashaka koherezwa mu Rwanda ngo kuko ibitekerezo bye batuma ashyirwa mu kaga. Umwunganira, umunyamategeko Noël Saint-Pierre, avuga ko bagiye gushaka icyo bakora ngo icyo cyemezo gihagarikwe cyangwa se abe yakoherezwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda.

Padiri Nsengiyumva yahunze u Rwanda mu 1994 ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho we n’abandi bihaye Imana 28 bandikiye Papa Yohani Paul II ibaruwa bavuga ku byabaye mu Rwanda.

Muyi iyo baruwa Padiri Nsengiyumva yavuzemo amagambo asebya FPR-Inkotanyi, avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruyobowe n’abanyabyaha kandi ko mu Rwanda ubuyobozi bwihariwe n’Abatutsi; nk’uko ikinyamakuru The National Post cyabyanditse.

Ibi byatumye Padiri Nsengiyumva adahabwa ubuhunzi muri Canada ubwo yahageraga mu 1999 kuko bifatwa nko guhakana no gupfobya Jenoside. Nubwo atahawe ubuhunzi ariko yemerewe kuhaguma ku mpamvu zo kumufasha (humanitarian grounds).

Padiri Nsengiyumva wahawe ubusaseredoti mu 1992 mu Rwanda muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu se ntiyari yarigize perezida w’Abahutu n’umuvugizi
kuva muri congo amakuru ye si meza n’ingengabitekerezo yituriye muri we,ubuhubutsi mu kuvuga ibigambo bitubaka,gukunda utujipo ni number 1 ntarushwa kandi ari padili,kukayoga ho na mu gitondo atakanyoye yarwara,
kuburyo umuntu amwitegereje neza,abanza gukeka ko ashobora kuba afite akabazo mu mutwe.

Mobutu yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

yihaye shitani ntabwoyihaye IMANA orereeeeee

sezirahiga yanditse ku itariki ya: 12-03-2012  →  Musubize

padiri uzize byeri peee karibu ngwino tugusomye kuri skol na turbo cyangwa uze ukore tige yibyo wakoze

clovis yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Nta gihe abitwa ko bihaye Imana batasabwe kureka kwijandika muri politiki ariko banze kumva. Ubu se nk’uyu ntabonye isomo ?

Ronnie yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka