Nyamasheke: Gukemura ibibazo mu ruhame bifasha abaturage kurenganurwa

Gahunda y’akarere ka Nyamasheke yo gukemura ibibazo abaturage bagaragaza ibafasha kurenganurwa kandi bakabasha gukora imirimo yabo badasiragijwe n’ababa bashaka kubariganya.

Umuturage ugejeje ikibazo ku karere, iyo kidakemutse ahabwa inama n’icyerekezo cyatuma ikibazo cye gikemuka.

Mu karere ka Nyamasheke, buri wa kabiri ni umunsi wahariwe kwakira ibibazo by’abaturage, by’umwihariko ibiba byarananiranye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge.

Abaturage ku murongo, bakurikije uko baje bagenda banyura imbere y’umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe kubakira no gusesengura ibi bibazo kugira ngo amenye aho ayobora aba baturage mu nzira yo gukemura ibibazo byabo.

Nyiransekanushatse Annonciata, utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kigarama, mu murenge wa Kanjongo yapfushije umukobwa we amusigira abana babiri arera none yifuza ko yagira uburenganzira kuri konti ya nyakwigendera, kugira ngo amafaranga ayiriho amufashe kurera abo bana.

Nubwo avuga ko yari yasiragiye mu nkiko igihe kinini, yemeza ko iyo ageze ku karere ka Nyamasheke yakirwa neza kandi agahabwa inama zigenda zimugeza ku gisubizo.

Umukozi mu karere ka Nyamasheke, Nyiranzeyimana Esperance yakira abaturage bafite ibibazo by'akarengane.
Umukozi mu karere ka Nyamasheke, Nyiranzeyimana Esperance yakira abaturage bafite ibibazo by’akarengane.

Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe kwakira no kuyobora abagana akarere, akaba ari na we ukunze kuba yakira aba baturage bafite ibibazo avuga ko uretse kubayobora aho ibibazo byabo byahita bikemukira hari n’igihe we n’abo bafatanije muri icyo gikorwa bigira aho ibivugwa byabereye kugira ngo bimenyere amakuru y’imvaho.

Mu bibazo bakunze kwakira byiganjemo iby’amasambu, uyu mukozi Nyiranzeyimana Espérance yemeza ko aho amaze kugera hose, ntaho yasanze umuturage abeshya.

Baba abayobozi cyangwa itsinda rishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ngo iyo bageze ku isoko y’ibibazo byavutse, bisunga amategeko, bagakemura ibibazo by’abaturage bararamye bakarenganura urengana. Iyo barangije babikorera inyandiko, maze haba hari utanyuzwe bakamuha uburenganzira bwo kujya mu nkiko.

Kuba ubuyobozi bufata iyi nshingano ni igisubizo cya serivise zinoze no guca akarengane ku baturage, by’umwihariko batishoboye kuko akenshi usanga abantu bari mu makosa ari na bo bafite ubushobozi.

Akenshi bashaka gusiragiza mu nkiko umuturage utanashoboye, ari nk’uburyo bwo kumugora kugira ngo nibimunanira akureyo amaso.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka