Nyamasheke: Abakozi ba Sosiyete y’umutekano SCAR ngo bimwe uburenganzira kuko batanze amakuru y’uko badahembwa

Bamwe mu bakozi bakorera Sosiyete icunga umutekano ya SCAR, Security Company Against Robbery mu gucunga umutekano ku nyubako z’akarere ka Nyamasheke n’ibigo bigashamikiyeho, biravugwa ko bimwe icyemezo cy’uko ari abakozi b’iyi sosiyete cyabafashaga kwaka inguzanyo, bitewe n’uko mu kwezi gushize, batanze amakuru atarashimishije ubuyobozi bwa SCAR.

Umuyobozi mukuru wa Sosiyete SCAR witwa Sabiti Hoseya yahakanye ayo makuru, avuga ko kudahabwa ibyemezo kuri abo bakozi bitatewe n’uko batanze amakuru ahubwo ngo byatewe n’uko dosiye zabo bazujuje nabi, kandi ngo birimo gukosorwa kugira ngo bibagezweho bikosoye.

Imiterere y’ikibazo

Ku itariki ya 21/10/2013 abakozi umunani ba sosiyete y’umutekano SCAR bakorera ku karere ka Nyamasheke bakoze imyigaragambyo y’uko bari bamaze hafi amezi atatu badahembwa na Sosiyete bakorera.

Bamwe mu bakozi ba SCAR Nyamasheke ubwo bigaragambyaga mu mutuzo tariki 21/10/2013
Bamwe mu bakozi ba SCAR Nyamasheke ubwo bigaragambyaga mu mutuzo tariki 21/10/2013

Ubwo Kigali Today yaganiraga na bo bagaragaje ko impamvu bari bazindukiye ku karere ka Nyamasheke kwari ukugira ngo bagishe inama y’icyo bakora ngo kuko sosiyete bakorera itubahirizaga amasezerano bagiranye ngo ibahembere ku gihe kandi baba bafite ibibazo bikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi, bakaba batunganya akazi neza kandi bategereje amaramuko kuri ako kazi.

Nyuma y’iminsi itatu Kigali Today ibitangaje, aba bakozi bahembwe ukwezi kumwe muri atatu, ubuyobozi bwabo bugaragaza ko bukirimo kugerageza gushaka uko bwabishyura andi mafaranga yari asigaye.
Kubera ko ngo SCAR ikunze gutinda guhemba abo ikoresha, ngo usanga abakozi bayo benshi batunzwe no kwaka inguzanyo y’igihe gito bakunze kwita “Découvert” ku buryo iyo bahembwe uko kwezi kumwe muri ayo baba baberewemo, banki ihita yiyishyura noneho bagahita baka indi Découvert kugira ngo babashe kubaho.

Cyakora ibi byabaye nk’ibihinduka muri iyi minsi kuko banki bahemberwamo yabahaye ifishi igomba kuzuzwa kandi igashyirwaho umukono n’umukoresha wabo nk’icyemezo cy’uko ari abakozi b’iyo sosiyete kugira ngo bongere kwemererwa kwaka inguzanyo ya Découvert.

Mu gihe abo bakozi buzuzaga izo mpapuro ngo bazihaye ubashinzwe kugira ngo azijyane i Kigali ku cyicaro cy’iyi sosiyete ariko bakavuga ko ubuyobozi bwasinye ku za bamwe naho bane muri bo ntizasinywa ngo zibagarukeho babone uko baka inguzanyo.

Mu makuru aturuka mu bakozi b’iyi sosiyete, ngo bamenye ko impamvu abo bakozi 4 batahawe ubwo burenganzira bemererwaga ari uko bafashwe nka ba nyirabayazana b’imyigaragambyo bakoze ku wa 21/10/2013 ndetse bagatangariza itangazamakuru ko badahembwa; bityo ngo bikaba nk’umunyafu bakubiswe kugira ngo ntibazongere gutangaza amakuru.

Baba aba bakozi bafatiwe icyo cyemezo ndetse n’abandi bakorana bahawe ibyemezo byabo bavuga ko biteye agahinda kugira ngo umukoresha ye guhemba umukozi we, yarangiza akamwima uburenganzira bwo kwaka inguzanyo nto yo kumutunga amuziza ko yatanze amakuru y’uko atamuhemba kandi uwo mukoresha ari we utubahirije amasezerano.

SCAR irabihakana...

Kigali Today yavuganye n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete SCAR, Bwana Sabiti Hoseya maze aduhakanira ko abo bakozi batimwe uburenganzira, ahubwo ko ikibazo cyabo cyatewe n’uko bari bujuje dosiye nabi, bityo bikaba ngombwa ko hoherezwa izujuje ibyangombwa mu gihe hagitegerejwe ko izo na zo zikosorwa.

Bwana Sabiti yabwiye Kigali Today ko ikibazo cy’abo bakozi bane kidashingiye ko batanze amakuru y’uko badahembwa, ahubwo byatewe n’impapuro bujuje nabi muri izo zasabwaga mu gusaba inguzanyo.

Bwana Sabiti yabwiye Kigali Today ko ubwo yajyaga gusinya ayo madosiye, yasanze amakosa mu mafishi y’abo bakozi bane ndetse akabiganiraho n’ushinzwe abakozi muri iyi sosiyete kugira ngo bikosorwe; ariko ngo icyo gihe bafashe umwanzuro w’uko n’ubwo hari amadosiye yari yujujwe nabi bitari kudindiza ayujuje neza, ari na yo mpamvu izari zujuje neza zohererejwe bene zo mu gihe barimo gushaka uko izujuje nabi na zo zazakosorwa mu buryo budatinze.

Uyu muyobozi akaba avuga ko sosiyete nka SCAR idashobora kwima abakozi bayo uburenganzira nk’ubwo bwo kubona inguzanyo yo kubafasha kubaho kandi ahakana ko atari umunyafu wakubiswe abo bakozi ngo kubera ko iyo bijya kuba guhana cyangwa se kubanenga, bari guhamagarwa cyangwa se hagakoreshwa uburyo bwo kubandikira babanenga.

N’ubwo iki kibazo cyo kutabona icyemezo cy’umukoresha kireba aba bakozi bane, muri rusange abakozi ba SCAR bakorera ku karere ka Nyamasheke basangiye ikibazo cy’uko kugeza ubu baberewemo na none umwenda w’amezi abiri asatira atatu kuko baheruka guhembwa ay’ukwezi kwa munani (Kanama).

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

I Butare hari umukozi wa SCAAR uba mu matyazo wangujije 5000 by’itike ngo agiye gutanga raporo i Kigali,hari 2011 n’ubu yaranyambuye kumbi agatara kari katse!
Yooooooo,mbega company!!

STEFANO MUGISHA yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka