Nyamagabe: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga arashima uko inkiko zikora akazi kazo

Prof. Sam Rugege uyobora Urukiko rw’Ikirenga arashimima inkiko zo mu ntara y’Amajyepfo kuko zica imanza nyinshi kandi neza. Abacamanza bakora isesengura n’ubushakashatsi ku bibazo bagezwaho, bakakira ababagana neza ndetse bakanandika ibibazo byabo bakanabikemura.

Ikibazo kikigaragara mu nkiko cyane ngo ni ugusubika imanza ntizive mu nzira bigatuma urukiko rugira ibirarane ndetse n’abareze ntibahabwe ubutabera, gusa ngo ahanini biterwa n’impamvu zitandukanye zidaturutse ku rukiko nk’ababuranyi batitabira imanza, amahamagara adatangwa neza n’ibindi.

Mu ruzinduko yagiriye mu nkiko zitandukanye zo mu ntara y’Amajyepfo, tariki 15/11/2012, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko yabasuye mu rwego rwo kureba uko imikorere yazo ihagaze n’uko zuzuza inshingano zazo.

Yakomeje atangaza ko urukiko rw’ikirenga rwagiriye inkiko inama zo kwegera abo bafatanya kugira ngo ibi bibazo byose zihura nabyo bikemuke.

Yaramba Jean Marie Vianney, perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe atangaza ko uruzinduko nk’uru ruba ari ingirakamaro kuribo kuko bahabwa inama zo gukosora ibyo batakoraga uko bikwiriye, izo mpanuro zikabafasha kurushaho kunoza umurimo wabo wo gutanga ubutabera.

Uru ruzinduko rwari muri gahunda zisanzwe z’urukiko rw’ikirenga zo gusura inkiko hagamijwe kureba uko zikora, uko abacamanza buzuza inshingano kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Imanza ngo zigomba gucibwa vuba kandi zisobanutse ku buryo abaturage babyemera bagashyira amarangiza rubanza mu bikorwa; nk’uko Professeur Sam Rugege yabitangaje.

Muri uru ruzinduko kandi hanarebwaga uko inyubako zikorerwamo n’inkiko zimeze kuko ngo iyo ukorera ahantu hameze neza aribwo ukora neza, ndetse n’uburyo inkiko zikoresha ikoranabuhanga muri gahunda zo koroshya no kwihutisha akazi ko guca imanza.

Kuri uyu wa kane hasuwe urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwo muri Kamonyi, urukiko rw’ibanze ndetse n’urwisumbuye zo mu karere ka Muhanga, urukiko rw’ibanze rumwe rwo mu karere ka Ruhango, ndetse n’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka n’urwisumbuye rwa Nyamagabe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka