Nyamagabe: Bizeye ko kwigisha abaturage amategeko bizagabanya imanza
Kwigisha abaturage amategeko biratanga ikizere mu kugabanya imanza kuko usanga ahanini, ibyinshi mu bibazo by’abaturage biba bishingiye ku manza zitarangira cyangwa zitarangijwe neza akenshi ziterwa n’uko abaturage nta bumenyi bafite ku mategeko.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 8 Ukuboza 2014, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko, aho abaturage bazasobanurirwa amategeko agenga kuburana ndetse n’imanza muri rusange.
Mu ijambo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yavuze ko n’ubusanzwe abashinzwe irangamimerere ku mirenge, bitewe n’uko bafite ubumenyi mu by’amategeko bari bakwiye kuba bigisha abaturage kandi bakanabakemurira ibibazo bijyanye n’imanza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Philbert Mugisha yadutangarije ko, abaturage bakeneye kumenya amategeko y’ibanze kugirango abafashe kandi abarinde kugwa mu cyaha ndetse no kumenya uburenganzira bwabo igihe bagize akarengane.
Yagize ati: “abaturage hari ababa bifuza kumenya amategeko y’ibanze, anabafasha mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’abarinda kuba bajya mu makosa ndetse no kuba bajya gukora ibyaha bishobora kuba byatuma bahanwa kubera hari amategeko batamenye”.

Yakomeje avuga ko aya ari amahirwe abayobozi babonye yo kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ibijyanye n’amategeko cyane ko buri murenge ufite umuntu ufite ubumenyi mu by’amategeko.
Yagize ati: “ni umwanya abayobozi barushaho kwegera abaturage n’aho abanyamategeko batageze nta murenge udafite uwize amategeko, bakegera abaturage bakabafasha, bakabasobanurira, noneho hakabaho no kugabanya umubare w’ibibazo abaturage bafite”.
Muri iki cy’umweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, hazibandwa ku mategeko ajyanye n’ibyubutaka ndetse n’amakimbirane mu miryango. Biciye muri iyi gahunda akarere kazabasha kugabanya imanza zisaga 5352 kabaruye z’abafite ubushobozi zitarangijwe.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|