Ngororero: Basubijwe amasambu nyuma y’imyaka 29

Abaturage bo mu Murenge wa Kavumu bari amasambu bambuwe n’icyahoze ari umushinga wa DRI RAMBA GASEKE, bariruhukije tariki 22/11/2012 ubwo basubizwaga amasambu yabo mu nama bagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon.

Iyo nama yabanjirijwe no gutambagira amasambu yose abo baturage bavuga ko bambuwe nyuma haza gufatwa imyanzuro ko amasambu yahingwaga n’abo baturage bazakomeza kuyabyaza umusaruro ariko by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya nyuma kizava muri MINAGRI.

Amasambu yubakiwemo abacitse ku icumu batishoboye bayahawe na Leata yabaye ayabo. Ayubatswemo inyubako z’amashuri n’ubusitani ni umutungo w’ayo mashuri. Amasambu umuturage witwa Cyilima yari yaratijwe na Leta azasubizwa nyirayo witwa Mukakarera kuko igihe yari yarayahawe n’icyo yayaherewe byarangiye.

Amasambu yahoze ari ay’icyahoze ari komini Ramba azakomeza kuba umutungo wa Leta. Isambu yahawe Mukanoheli akayigurana n’umuturage witwa Danyeli ku bwumvikane bwabo yeguriwe by’agateganyo uwo Danyeli.

Abaturage bishimiye ko basubijwe amasambu yabo.
Abaturage bishimiye ko basubijwe amasambu yabo.

Nyuma yo gufata ibyo byemezo, abaturage bari bafite ibibazo bishimiye imyanzuro yafashwe ku bwumvikane hagati yabo n’abayobozi babasuye kandi bakazagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa ku ruhande rubareba.

Iki kibazo cy’amasambu kiri mu byabajijwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe yasuraga Akarere ka Ngororero muri uyu mwaka, cyongera kugaruka igihe Radiyo Rwanda iherutse gusura ako Karere, ndetse na komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo mu nteko ishinga amategeko yari iherutse kugira inama akarere yo kurangiza bimwe mu bibazo bimaze igihe kinini.

Icyahoze ari umushinga w’ubuhinzi DRI RAMBA GASEKE cyatangiye ibikorwa byacyo mu mwaka w’1982 hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bw’ingano, icyayi, ibirayi no gukwirakwiza amatungo mu baturage, ariko kihamara igihe gito.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birashimishe kuba icyo kibazo cyarakemutse kuko cyari cyarateje umutekano muke hati yabavandimwe ndetse no mu baturanyi, kuko hagararagamo ubwambuzi bukozwe kungifu, kandi abayobozi b’IMIRENGE ahuriyeho(SOVU,KAVUMU) cyari cyarabaniye kugikemura.

MUNYENTWARI yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka