Ministiri w’intebe yabwiye abashinjacyaha barahiye ko atari bo kamara nibadashishoza

Ministiri w’intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi yaburiye abacamana bashya barahiye ko atari bo kamara, mu gihe baba batatiye igihango ntibarenganure abantu uko bikwiye, bashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ibi yabitangaje mu gikorwa cyo kurahiza abashinjacyaha bashya, aribo Nyirurugo Jean-Marie Vianney na Mutaganda Albert, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17/10/2013.

Abashinjacyaha bashya, Nyirurugo na Mutaganda barahiriye imbere ya Ministiri w'intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi.
Abashinjacyaha bashya, Nyirurugo na Mutaganda barahiriye imbere ya Ministiri w’intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi.

Yagize ati: “Abize amategeko ni benshi, mugomba rero kudatatira igihango, mukaba inyangamugayo, mukakira abanyarwanda bose neza nta kubarutanisha cyangwa kubasiragiza, ahubwo ibiro byanyu bigahora bifunguye; muraramuka mudakoze neza nta kubajenjekera, amategeko azabakurikirana.”

Yasabye inzego z’ubutabera, by’umwihariko Ministiri Johnston Businjye ubufite mu nshingano, kutajenjeka ku byaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’igihugu, ibirebana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, ibyaha bijyanye na ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo; ko bigomba guhanirwa imbere y’abaturage.

Itsinda rigizwe na Ministiri w'intebe na Ministiri w'ubutabera, abashinjacyaha barahiye n'abacamanza bitabiriye igikorwa cyo kurahira.
Itsinda rigizwe na Ministiri w’intebe na Ministiri w’ubutabera, abashinjacyaha barahiye n’abacamanza bitabiriye igikorwa cyo kurahira.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ngo igomba kuba mu bitekerezo by’abashinzwe gutanga ubutabera, aho ngo batagomba kuba imbata z’amateka y’amacakubiri, irondakoko n’irondakarere, ahubwo ngo bagomba kubonera buri wese mu ndorerwamo y’ubunyarwanda,nk’uko Ministiri w’Intebe yabisabye.

Umuyobozi wa Guvernoma avuga ko ubutabera ari umusingi ubukungu bw’igihugu, umutekano n’imibereho myiza y’abenegihugu muri rusange, bishingiraho.

Yongeyeho umugani ati: “Uca urw’abavandimwe areba hejuru”, ngo ntagomba guhanga amaso umutura ikirego, kugirango adatwarwa n’amangamutima, akabogama.

Jean-Marie Vianney Nyirurugo, umwe muri babiri barahiy, yasobanuye ko azagendera ku ihame ry’uko ‘umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere’, ko uwavuga ngo abashanjacyaha babeshyeye umuntu bakamushinja icyaha atakoze, yaba abeshya.

Nyirurugo ni umunshinjacyaha ku rwego rwisumbuy, bivuga ko akorera ku rukiko rwisumbuye, naho mugenzi we Mutanganda Albert akaba ari umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze.

Simon Kamuzinzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka