Ministiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko kuba abagera ku bihumbi 2 na 627 mu Rwanda ari abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, naho 303 bakaba ababigize umwuga; uwo mubare wari uhagije kugira ngo habe nta rubanza rukiriho rutararangizwa.

Yagize ati "Abaturage ntibakwiriye kubona abahesha b’inkiko nk’abanzi baje gutwara ibyabo ku ngufu", ariko ibi ngo biraba bitewe n’abakora imirimo yabo uko bidakwiriye.
Yakomeje agira ati "Akenshi twumva abavoka barimo kuturegera abahesha b’inkiko, bavuga ko baterekana ibyangombwa bibahesha kurangiza urubanza cyangwa bakabikora batabanje kuvugana na bo; ndetse bakaba batesha agaciro imitungo y’abantu cyangwa bakagira urugomo".
Yabihanangirije agira ati "Tuzakwikoma kandi uzaba uteje urugaga ubarizwamo ikibazo gikomeye, ndetse nuhungira mu mahanga na ho tuzagusangayo".

Yibukije ko imirimo barahiriye ari iyo guhesha igihugu agaciro n’ishema, amahoro no kubana neza kw’abantu, kuko ngo ufite icyo yatsindiye ntagihabwe agenda avuga ko nta butabera buri mu gihugu.
Bitewe n’uko ngo bitajya byorohera abantu gutanga ibintu ku babatsinze mu manza, Ministiri Busingye yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kwifashisha inzego zishinzwe umutekano no kwirinda ubwoba.
Umukuru w’abahesha b’inkiko b’umwuga, Habimana Vedaste, na we yashimangiye yihaniza bagenzi be bazakora ku mutungo wa rubanda mu guteza cyamunara ati "Inda nini muyime amayira".

Mihigo Safari, umwe mu bahesha b’inkiko barahiye, yavuze ko umurimo agiye gukora uzamworohera mu gihe azaba yubahiriza amategeko n’uburyo urubanza rwaciwe.
Abahesha b’inkiko b’umwuga 80 muri 87 ni bo bitabiriye kurahirira imirimo y’ubuhesha bw’inkiko bukozwe mu cyubahiro, umutimanama, ubwigenge n’ubumuntu; ndetse no kutazaca ukubiri n’icyubahiro gikwiriye inkiko n’inzego za Leta.
Ohereza igitekerezo
|