Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, ubwo kuwa Gatanu, tariki ya 12/12/2014, yari mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.
Icyumweru kijyanye n’ubufasha mu by’amategeko cyaranzwe no kunganira abantu batandukanye bari bakeneye serivise z’ubutabera hirya no hino mu gihugu ariko by’umwihariko haherwa ku b’intege nke n’abakomerewe kurusha abandi.

Ubufasha bwatanzwe muri iki cyumweru, harimo kuba hararangijwe imanza zisaga 78 z’abatishoboye zari zaraciwe ariko abagombaga kuzirangiza bakinangira. Harimo kandi ubwunganizi bwahawe abana 60 bafungiye muri gereza ndetse n’ababurana bari hanze.
Muri ubu bufasha kandi harimo ubwahawe abagore bagera ku 8 bafungiye muri gereza batwite ndetse n’abandi bagore bagera kuri 25 bafunze kandi bonsa abana bato.
Minisitiri Busingye avuga ko kwibanda ku batishoboye ari ukugira ngo na bo babone uburenganzira bwuzuye kuko hari igihe abishoboye baryamira abatishoboye, kandi akizeza ko leta y’u Rwanda izakomeza gutanga ubu bufasha.
Yagize ati “Gufasha abaturage mu by’amategeko na gahunda zindi zo gufasha Umunyarwanda ufite intege nke ni gahunda iki gihugu kiyemeje gikora umunsi ku wundi, kandi ni intero dukura ku Mukuru w’igihugu cyacu, ni we utubwira ngo ufite intege nke, utishoboye, tube ari we Munyarwanda twibandaho kurusha abandi. Iki ndagira ngo mumfashe tugishimire kuko hari aho ushobora gusanga abafite intege, abafite icyo barusha abandi barabaryamiye, hari aho ushobora gusanga barabamize”.

Minisitiri Busingye yijeje ko iki gikorwa kizakomeza kuko gishimangira ubumuntu. “Iki ntabwo ari igikorwa dukora kuko hari abadutera inkunga, ntabwo ari igikorwa dukora kuko hari abadushyizeho ijisho, ntabwo ari igikorwa dukora kubera ubushobozi bwinshi ahubwo ni igikorwa cy’ubumuntu”.
Muri iki cyumweru, habayeho gahunda z’uko abatanga ubufasha mu by’amategeko ndetse n’abayobozi batandukanye begereye abaturage babasanga aho batuye kugira ngo bakemure ibibazo byabo birimo n’inama mu by’amategeko.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana bagahamya ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko ubutabera bwegerejwe abaturage nk’uko byahamijwe na Ruzagiriza Sylvestre ukomoka mu Murenge wa Munyaga.

Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda cyatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009, kikarangwa no gukora ubukangurambaga ku baturage haba mu gutanga inama no kubahugura mu bijyanye n’amategeko ndetse no kunganira abatishoboye mu rwego rw’imanza nyirizina.
Muri iki cyumweru cyatangiye tariki ya 8/12/2014 hasuwe gereza zose zo mu Rwanda uko ari 14, abagororwa bakagaragaza ibibazo bafite, na byo bigomba gushakirwa umuti kandi wihuse, nk’uko byagarutsweho.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
None nkumuturage urwaye akagera muri king faisal agacibwa amafaranga yumurengera akagurisha imitungo yarafite ntibinarangirire aho nabo bakamutransivera kanombe yagerayo bakamwandikira inshinge rumwe ruhaze 300000 rwfr kandi ntabundi bushobozi afite byize bagaporopoza ko azakenera inshinge 5 uwomuntu ntacyo mwamufasha ko birenz ubushozi bwumuntu udafite icyakora cyamwinjiriza amafaranga?
None nkumuturage urwaye akagera muri king faisal agacibwa amafaranga yumurengera akagurisha imitungo yarafite ntibinarangirire aho nabo bakamutransivera kanombe yagerayo bakamwandikira inshinge rumwe ruhaze 300000 rwfr kandi ntabundi bushobozi afite byize bagaporopoza ko azakenera inshinge 5 uwomuntu ntacyo mwamufasha ko birenz ubushozi bwumuntu udafite icyakora cyamwinjiriza amafaranga?
Hari abaturage barenganwa mu karere ka gatsibo cyane my murenge wa gatsibo aho bafungira umuntu kuri station imwe bakamwimura bamujyana ahandi kuyindi station mubera ko baryamiwe nabishoboye urugero rw’ umuturage witwa KARANGWA uyu in umuturage utishoboye kandi ufite integer nke kuko ageze muzabukuru ariko abayobozi b’ umurenge banze gukemura ibibazo bye ahubwo baramufunga ubu arafunzwe arazira amaherere umuturage nkuyu akeneye ubufash mu byamategeko hakagira umuntu umukukurikirana .
Mwadufasha tukabona ubuasha kuko byaraturenze