Kumenya ikishe umuntu biracyabangamiye imanza z’ubwicanyi

Kuba urwego rw’ubushinjacyaha rudafite ubushobozi buhagije bwo gukora ibizamini by’uwapfuye ngo hamenyekane icyamwishe (autopsie) bibangamira iburanishwa ry’imanza z’ubwicanyi.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, ngo bagiye kujya biyambaza inzobere z’ibitaro bya polisi; nk’uko bitangazwa n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’akarere ka Rusizi Ntagengwa Vital.

Mu nama isanzwe ihuza Ubushinjacyaha n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no guhana ibyaha yateranye tariki 24/09/2012, Ntagengwa yanagarutse ku kibazo cya magendu ikunze kugaragara muri aka karere, yibutsa ko n’ubwo ababikora babifata nk’ibintu byoroshye ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ku bijyanye n’icyaha cy’ubujura bucuye icyuho kikigaragara cyane mu mujyi wa Kamembe, byagaragaye ko binakorwa n’abana bakiri bato, urwego rw’ubushinjacyaha rushishikariza ababyeyi kutadohoka ku burere bw’abana.

Nyuma yo kugaragaza raporo y’ibyari byaremejwe mu nama y’igihembwe gishize urwego rwisumbuye rw’Ubushinjacyaha rwa Rusizi rwishimiye ibyagezweho birimo kuba harakozwe ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ubukangurambaga mu kurwanya magendu byose ku bufatanye na Polisi.

Ikindi cyishimiwe, ni uburyo abaganga bashishikarijwe kujya bihutisha ibizamini bikorerwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubu bikaba bigaragara ko babishyiramo ingufu.

Hanishimiwe kandi ko abagenzacyaha urwego rwa polisi nabo bigishijwe gukora dossiers zifite ireme, ibi byose bikazafasha urwego rw’ubushinjacyaha mu kunoza imirimo yarwo neza.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka