Kuba nta gihe ntarengwa cyo gutakambira icyemezo cy’umuyobozi ngo ni ucyuho mu mategeko y’u Rwanda

Mu gihe ibindi bikorwa by’amategeko bitandukanye biba bifite ibihe ntarengwa byo kuba byakozwemo, si ko bimeze ku gutakambira umuyobozi wisumbuye ku wafashe icyemezo kibangamiye uwifuza ko gikurwaho.

Ibi ubibona iyo usomye itegeko itegeko n°21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu ngingo yaryo ya 336 ivuga ku iyakirwa ry‘ikirego gisaba gukuraho icyemezo cy’umuyobozi.

Iyo ngingo iteganya ko mbere yo gutanga ikirego, unenga icyemezo cy’umuyobozi agomba kubanza gutakambira umuyobozi ufite ububasha bwisumbuye ku uwafashe icyemezo kinengwa ariko iri tegeko ntacyo riteganya ku gihe ntarengwa utakamba yagombye kuba yabikozemo uhereye igihe icyemezo kinengwa cyafatiwe.

Ibihe ntarengwa iyi ngingo iteganya ni bibiri gusa, kimwe kirebana n’igihe umuyobozi watakambiwe agomba kuba yatanzemo igisubizo ku itakamba n’ikindi kivuga igihe ntarengwa uvuga ko yarenganyijwe n’icyemezo cy’umuyobozi agomba kuba yatangiye ikirego cye mu gihe atishimiye igisubizo cy’umuyobozi yatakambiye.

Iyi ngingo ivuga ko umuyobozi watakambiwe agomba gutanga igisubizo ku butakambe bitarenze ukwezi kumwe uhereye igihe yabuboneye. Naho uwatakambye utishimiye igisubizo ku itakamba rye akaba afite amezi atandatu yo kuba yatanze ikirego cye mu rukiko kandi ayo mezi atandatu akabarwa uhereye igihe yaherewe igisubizo ku itakamba rye cyangwa akabarwa uhereye inyuma y’ukwezi kumwe iyo umuyobozi yatakambiye atamusubije.

Kuba rero nta gihe ntarengwa giteganijwe cyo kuba unenga icyemezo kimurenganya agomba kuba yatakambyemo uhereye igihe icyemezo avuga ko kimurenganya cyafatiwe cyangwa se nibura igihe yakimenyeye ni icyuho (loophole) kuko umuntu ashobora kuba afite icyemezo ashaka ko gikurwaho agategereza akazatakambira ubuyobozi bwisumbuye ku bwafashe icyemezo nyuma y’imyaka makumyabiri (ni urugero) nyamara nyuma y’icyo gihe hashobora kuba harabaye impinduka nyinshi ku buryo cya cyemezo kinengwa baramutse basanze kitaragomba gufatwa, hagategekwa ko ibintu bisubira uko byari bimeze mbere, hasenywa byinshi.

Kugira ngo twumve uburemere bw’icyi cyuho, dufate urugero: ubuyobozi bw’akarere bwimuye umuturage witwa Mburabuturo kugira ngo ubutaka bwe babuhe umushoramari witwa Mahirwe abwubakeho inzu y’amagorofa menshi izakorerwamo imirimo y’ubucuruzi itandukanye.

Mburabuturo, uretse no kudashimishwa n’amafaranga ahabwa ku butaka bwe anavuga ko kubaka inzu y’umuntu ku giti cye atari igikorwa cy’inyungu rusange cyatuma yimurwa bityo yanga kwakira amafaranga ahabwa n’akarere.

Akarere kuko gafite ingufu z’ubutegetsi kamwimuye ku gahato kamubwira ko azaza gufata amafaranga ye ku karere cyangwa akazeherera mu isanduku yako niba atayakeneye. Mburabuturo aricecekera ntiyagira icyo akora na kimwe. Mahirwe amaze guhabwa ubutaka yahubutse inzu y’amagorofa makumyabiri n’atanu.

Nyuma y’imyaka icumi, Mahirwe ashatse guhindura ubucuruzi ngo ashinge uruganda rw’inkweto, agurisha rya gorofa rye na Makuba. Hashize imyaka makumyabiri, abonye ukuntu Makuba ayora amafaranga y’ubukode kuri rya gorofa, Mburabuturo yibutse ko yarenganye yandikira Umuyobozi w’Intara ubutaka bwari ubwe burimo amusaba kumurenganura agasubizwa ubutaka bwe avuga ko yabwambuwe ku maherere. Umuyobozi w’Intara amusubiza ko uburyo yimuwemo bwari bukurikije amategeko bityo ko badashobora kubumusubiza.

Nyuma y’amezi atanu yumvise ko akomeje kurengana yitabaza Urukiko maze ruca urubanza ruvuga ko Mburabuturo yimuwe mu buryo budakurikije amategeko kuko igikorwa cyashyizwe ku butaka bwe kitari kigamije inyungu rusange ko ahubwo cyari icy’umuntu ku giti bikitirirwa inyungu rusange kuko Mahirwe yari mukuru w’umuyobozi w’Akarere.

Byemejwe ko Mburabuturo agomba kusubizwa ubutaka bwe nk’uko bwari bumeze, agahabwa indishyi n’akarere gafatanyije na Mahirwe ndetse na rya gorofa rigasenywa hashingiwe ku ngingo ya 24 y’Igitabo cya Kabiri cy’Amategeko Mbonezamubano (CCLLII) ivuga ko iyo umuntu yashyize ibikorwa ku butaka butari ubwe mu buryo bw’uburiganya, nyiri ubutaka afite uburenganzira bwo gusaba ko uwabyubatse abisenya ndetse ku mafaranga ye akanaha indishyi nyiri ubutaka. Makuba na we atungurwa no kubona inzu yaguze bariho bayisenya ngo barangize urubanza……

Uru rugero rero rugaragaza uburyo kuba itegeko ridateganya igihe ntarengwa umuntu agomba kuba yatakambyemo uhereye igihe icyemezo cy’umuyobozi avuga ko kimurenganya cyafatiwe cyangwa se yakimenyesherejwe ari icyuho gikomeye ndetse kinabangamiye ukudahindahigurika kw’ibikorwa by’amategeko (stabilité juridique), umuntu akaba yasaba abashyiraho amategeko kuzacyemura iki kibazo bigaragara ko cyabarenzeho.

Me Jean Nepomuscene Mugengangabo

[email protected]

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka