Karongi: Mu gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere myiza hakemuwe ibibazo by’abaturage
Bimwe mu byakozwe mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi harimo guha ijambo abaturage abafite ibibazo bitagomba imanza birakemurwa, abandi bagirwa inama yo kujya birinda imanza za hato na hato kuko zitera ubukene mu ngo.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi kwatangirijwe mu kagari ka Mpembe, umurenge wa Gishyita ahari hahuriye utugari dukora ku Kivu two mu mirenge ya Bwishyura, Rubengera na Gishyita kuko ku murongo w’ibyavuzwe harimo n’umutekano mu Kivu, ikiganiro cyatanzwe na Col Murenzi Evariste ukuriye brigade ya 201.

Col Murenzi yasabye abaturiye inkengero z’ikivu kurushaho gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze gucunga umutekano wo mu Kivu, kuko ari wo mupaka bafite ubatandukanya n’abaturanyi ba Congo kandi ikaba ari yo ndiri y’inyeshyamba za FDLR zidashakira amahoro Abanyarwanda.
Ikiganiro ku miyoborere myiza cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, washimye cyane abanya Gishyita kuba bakomeje gukataza mu iterambere, dore ko umurenge wabo wanabaye uwa kabiri mu mihigo ya 2012-2013 mu mirenge 13.
Kayumba ati « ibyo murumva ko ari ingaruka nziza z’imiyoborere myiza n’ubufatanye bwacu twese ari nabyo byatugejee ku ntsinzi y’imihigo ku rwego rw’igihugu ».

Nyuma y’ikiganiro cya Kayumba, abaturage batari bake bahawe ijambo bavuga ibibabangamiye mu mibereho yabo ya buri munsi, ibyinshi byiganjemo ibibazo by’ubutaka, imitungo, akarengane mu butabera ari naho hagaragaye ibibazo bibili by’ingenzi byatinzweho cyane ariko birangira ubuyobozi bubiboneye umuti wanyuze abaturage.
Kimwe muri ibyo bibazo ni icy’umuturage warikotse Jenoside wari waraguze imirima y’ikawa n’abandi bacikacumu bayihawe n’uwabangirije imitungo, ariko nyuma haza kuzamo ibibazo uwaziguze abuzwa amahoro kugeza ubwo yiyambaje ubuyobozi ariko busa n’ubunaniwe kumukemurira ikibazo kubera ko cyari kimaze kuba uruhererekane.
Nyuma yo guhabwa ijambo agasobanura ikibazo cye, n’abandi baturage bakizi bakamwunganira, umuyobozi w’akarere n’abari bamuherekeje barimo umwungirije ushinzwe ubukungu Hakizimana, ndetse na Col Murenzi babashije kumva ishingiro ry’ikibazo basaba ko asubizwa ikawa ze kandi akazikorera nta nkurikizi.

Ikindi kibazo cyo mu rwego rw’ubutabera, ni icy’umukecuru ufite umwana we washinjwaga gukora Jenoside akaba yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 10. Ariko nyuma yo kumaramo imyaka itatu baza gusanga uwo bamushinjaga kwica akiriho ahubwo yari yarigiye muri Uganda akaza kugaruka nyuma. Ubuyobozi bwahise busaba ko ikibazo gikurikiranwa byihuse uwarenganye akarenganurwa.
Nubwo mu kwezi kw’imiyoborere myiza abaturage bahabwa ijambo bagatanga ibibazo, ubuyobozi bwongeye kubibutsa ko kumvikana mbere na mbere ari byo by’ingenzi bakirinda imanza za hato na hato, inkiko zikiyambazwa ku bibazo bifite ishingiro, kuko usanga bazitakarizamo umwanya munini n’umutungo utari muke, ugasanga n’ibyo baburanira bidafite n’agaciro k’ibyo bahatakariza.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo aba bayobozi bakemuye ibibazo byinshi mu karere kacu kandi biragaragara ko hamaze guterwa intambwe nini mu miyoborere myiza cyane cyane mu nzego zibanze.