Ingabire yasomewe ibikubiye mu bimenyetso byavuye mu Buholandi

Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara ibimenyetso byaturutse mu Buholandi, bishinja Ingabire Victoire ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo, kuvutsa umudendezo igihugu ndetse no gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Mu rubanza rukomeje rwo kumenyesha Ingabire ibyaha ashinjwa, kuri uyu wa kane tariki 14/03/2012, ubushinjacyaha bwamuhamije ko yakoranaga n’umutwe wa FDLR, ufatwa n’umuryango mpuzamahanga nk’umutwe w’iterabwoba.

Asoma impapuro zikubiyemo ibyo bimenyetso, Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko izo mpapuro zigaragaza ko Ingabire yakomeje koherereza amafaranga uwo mutwe abinyujije kuri Western Union.

Umushinjacyaha Mukurarinda yavuze ko ayo mafaranga yabaga agamije kugurira ibikoresho no kutera inkunga umutwe wa FDLR. Yongeyeho ko izo mpapuro zigaragaza uburyo Ingabire yari afite gahunda zo kubuza igihugu umudendezo ndetse ko bari baniteguye neza gutera igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwashinjije Ingabire gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda atoza insoresore n’abakobwa ibya gisirikare. Ibi kandi byemejwe n’umwe mu basirikari bahoze muri FDLR witwa Uwumuremyi Vital watawe muri yombi, wivugira ko yakoranaga na Ingabire.

Nubwo Ingabire yakomeje guhakana ko nta muntu n’umwe bigeze bakorana mu bamushinja, ibyo bimenyetso bigaragaza neza ko bagiye bagirana ibiganiro, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Ingabire ahakana ko atigeze ashinga umutwe w’ingabo ariko mu bimenyetso hagaragaye ko yakoranye na FDLR, RDR, Independent ndetse na Nation Imbaga. Yasabye urukiko kudaha agaciro izo mpapuro zaturutse mu Buholandi kuko nawe ntako yazihaye.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatanu, aho Ingabire azaba yisobanura ku bimenyetso ashinjwa n’izo mpapuro zoherejwe na Polisi y’u Buholandi.

Emmanuel N. Hitamana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka