Impapuro zishinja Uwinkindi zashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Umushinjacyaha wa Repuburika, Martin Ngoga, aratangaza ko Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, kuri uyu wa Mbere rwashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda impapuro zishinja za Jean Uwinkindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ngoga yatangaje ko uyu munsi ari intangiriro y’ibindi byemezo bizafatwa ku byerekeranye no kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Jean Uwinkindi w’imyaka 61 ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, byakorewe mu cyahoze ari komini Kanzenze, iri mu karere ka Bugesera ubu.

Ku kibazo cya Léon Mugesera, Ngoga yavuze ko ibyo kumwohereza mu Rwanda bizaterwa n’ubutabera bwa Canada, kuko yo ifite ubushake bwo kumwohereza ariko ko hakiri ikibazo cy’icyemezo cyizafatwa n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya iyica rubozo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka