Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare 2016, ubwo yaganiraga n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rubavu iherereye mu murenge wa Nyakiriba, icumbikiye abagororwa 3.800, barimo abagikora ibyaha bari muri gereza ariko bakagaragazwa nabo babana.

Minisitiri Fazil yababwiye ko hari umushinga wo kongera ibihano kubakora ibyaha bari muri gereza, kuko leta yohereza umuntu muri gereza kugira ngo agororwe, ariko iyo atabishaka agomba guhabwa akato ntahabwe n imbabazi.
Yagize ati “Turateganya gusabira abakorera ibyaha muri gereza gukubirwa ibihano kuko badashaka guhinduka. Leta ibazana hano ngo mwisubireho. Abatabishaka rero tuzabasabira ko ibihano bikubwa ndetse ntibemererwe gusohoka no guhabwa imbabazi."

Minisitiri Fazil avuga ko abagororwa bafite uburenganzira bwa muntu, avuga ko nubwo bafunzwe bagomba kugengwa n indangagaciro z’Ubunyarwanda na kirazira.
Mu ngero zatanzwe n’umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, Spt Kayumba Innocent, yagaragaje ko bahanganye n’ibyaha bikorerwa muri gereza bijyanye no gucuruza ibiyobyabwe.

Ati “Muregereza habamo ubuhanga mu gukora ibyaha, umuntu yaraje ambwira ko agiye gutera inkunga y intebe itorero muri gereza ndabimwemerera kuko yarafite ibarizo hanze. Ariko intebe zije dusanga imbaho zikoze intebe zuzuyemo amasegereti, telefoni zigendanwa n urumogi.”
Spt Kayumba yavuze ko hakwiye imbaraga mu guhana ibyaha bikorerwa muti gereza.
Ohereza igitekerezo
|