Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo, Ryamukuru Olive, igifungo cy’imyaka itatu naho uwari umucungamari, Habumugisha Jean de la Paix, akatirwa igfungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ugera kuri miliyoni 14 no gukoresha impapuro mpimbano.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2007 igaragaza ko mu karere ka Gatsibo hari amafaranga yasohotse muri uwo mwaka atagaragazwa icyo yakoreshejwe.
Uretse kunyereza umutungo w’akarere, aba bagabo baregwa ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano, gukoresha umutungo w’akarere mu nyungu zabo hamwe no gutanga amasoko ya Leta ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaregwa bavuga ko ibyo baregwa bituruka ku nzangano bari bafitanye n’uwari umuyobozi ushinzwe imari y’akarere bashinja kuburisha izo nyandiko.
Agaba Kenneth, wari ushinzwe abakozi mu karere, urukiko rwamugize umwere ku byaha yaregwaga byo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga ya Leta kuko ntaho yahuriye n’amafaranga.
Abahamwe n’icyaha basabiwe gufatwa bagafungwa kuko baburanaga bari hanze.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|