Gatsibo: Abaturage bizera abayobozi bo hejuru

Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, tariki 10/01/2012, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, ambasaderi Fatuma Ndangiza, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo batunguwe no kubona umubare munini w’abaturage bashaka ko abayobozi babakemurira ibibazo.

Benshi mu baturage bo mu mirenge ya Nyagihanga, Ngarama Kabarore, Gatsibo n’indi mirenge igize ako karere bari bafite ibibazo byo kugeza kuri abo bayobozi nyuma y’uko mu nzego zibanze aho bigomba gucyemukira byabaye agaterera nzamba.

Ibibazo byinshi abaturage bafite byeretekeranye n’ubutaka, uburiganya hamwe n’ihohoterwa aho n’abamwe mu bayobozi z’inzego zibanze cyane cyane mu tugari babigiramo uruhare. Abaturage bavuga ko kuba babonye inzego zo hejuru bashobora kurenganurwa.

Abaturage bari k'umurongo bategereje ko bacyemurirwa ibibazo na Guverineri
Abaturage bari k’umurongo bategereje ko bacyemurirwa ibibazo na Guverineri

Ikibazo cyo kutagirira ikizere inzego z’ibanze cyabonetse ubwo umuyobozi w’intara asabye ko ibibazo babisubika bakazabizana ku karere ubuyobozi bw’akarere bukabicyemura kuko aho amasaha ageze bidashoboka ko babyumva ngo babibonere ibisubizo. Abaturage bari bamaze amasaha atatu bitonze batangiye gusakuza no kujya kwirebera umuyobozi w’intara bamugezaho impapuro z’imanza n’akarengane ngo barenganurwe.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’imiyoborere myiza hamwe n’abandi bayobozi basaba abaturage ko ubuyobozi bw’akarere bwagaruka kubibacyemurira undi munsi aho kubyandika kuko abaturage batabyishimiye, ndetse n’umuyobozi w’intara yemera ko azahagaruka tariki 18 Mutarama 2012 kugira ngo ibibazo byabo bishobore gucyemurwa aho ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzaba kurimo gusozwa.

Abaturage bitabiriye inama ari benshi bagendereye kwibariza ibibazo.
Abaturage bitabiriye inama ari benshi bagendereye kwibariza ibibazo.

Umwe mu baturage wanze ko izina rye ritangazwa avuga ko abaturage basaba umuyobozi w’intara n’akarere kubacyemurira ibibazo kuko hari inzego zo mu tugari zigira uruhare mu kubarenganya ndetse hakaba n’izicyemura ikibazo zibanje kubaka ruswa. Ibi bikagaragazwa n’ikibazo cy’umuturage wabajije urukiko rwanze gutereraho ikashi mpuruza kandi yaratsinze, aho ikibazo cyamaze igihe kinini umuyobozi w’akagari akizi ariko umurenge utakizi bigatuma umuturage abuzwa uburenganzira bwe.

Ikibazo nk’iki cyongeye kuboneka mu murenge wa Kiziguro aho umuyobozi w’umurenge yitwaje ububasha afite yihaye inshingano yo kwishyuriza umuturage amuha amafaranga ibihumbi 50 gusa mu bihumbi 250 yaregeraga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka