Radiyo BBC yavuze ko Fatou Bensouda ubu ufite imyaka 50 y’amavuko asanzwe yungirije Luis Moreno-Ocampo akaba azamusimbura mu gihe manda ye izarangira muri Kanema umwaka utaha.
Uyu mugore w’impuguke mu by’amategeko yabanje gukora mu rukiko mpuzamahanga rwashyriweho u Rwanda ruri muri Tanzaniya. Azajya ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye mu gihe abenshi bakurikiranwe na ICC bakomoka muri Afurika, barimo Perezida wa Sudani y’Amajyaruguru, Omar al-Bashir n’uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo.
Ubundi uzasimbura Luis Moreno-Ocampo yagombaga kuzatorwa n’akanama gahagarariye ibihugu 119 byemera ICC, (akanama kazwi ku izina rya Assembly of States Parties (ASP) ubwo bazaba bari mu nama i New York tariki ya 12/12/2011. Gusa ariko uhagarariye ASP witwa Christian Wenaweser yatangaje ko Fatou Bensouda ariwe mu kandida wenyine uhari.
Undi mukandida wari uhari witwa Mohamed Chande Othman ukomoka muri Tanzaniya akaba yarakuye mo kandidatire ye. Ngo byari byaremejwe ko uzasimbura Mr Ocampo agomba kuba ari Umunyafurika. Luis Moreno-Ocampo we akomoka mu gihugu cya Argentine.
Madamu Bensouda yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko asanzwe arenganura abarenganye bo muri Afurika. Yongeyeho ko muri uwo murimo yakoraga ariho yakuye ikitegererezo ndetse n’ikizere.
Urukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye (ICC) rwatangiye mu mwaka wa 2002. Ni rwo rukiko rwa mbere ruhoraho ku isi ruhana ibyaha by’intambara.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|