Allain Juppé avuga ko atahakanye Jenoside ahubwo ngo yayemeye iri kuba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Alain Juppé wari no kuri uyu mwanya mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside, avuga ko atigeze ahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahubwo ko we yayemeye mbere ya benshi iri kuba mu mwaka w’1994.

Juppé avuga ko mu mwaka w’1998, mu butumwa bw’inteko ishinga amategeko yabo, yasobanuye ko yakoresheje ijambo Jenoside kuya 15 Gicurasi 1994 mu nama y’abagize akanama k’abaminisitiri b’u Burayi, yabereye i Buruseli mu Bubiligi.

Ikinyamakuru Survie dukesha iyi nkuru gitangaza ko Alain Juppé yaba yaratangaje ibi nyuma y’uko uwari umunyamabanga mukuru wa Loni muri icyo gihe, Boutros Boutros Ghali yatangaje ko ibiri kuba mu Rwanda atari ubwicanyi busanzwe ahubwo ari Jenoside.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko Minisitiri Juppé yaba yaratangaje ibi mu gihe Jenoside mu Rwanda yari igeze hagati ikorwa kandi n’igihe cyari gishize kikaba cyari cyo gihe gikomeye cyane kuko aricyo cyishwemo abantu benshi.

Aha bakaba bibaza niba ibi bitaba ari ugusubiza ubwenge ku gihe igihe cyarenze ( prise de conscience tardive). Aha bavuga ko guverinoma y’u Bufaransa yari mu Rwanda mu gihe Jenoside yari iriho itegurwa kandi ko ntacyo yakoze ngo ibe yahagarika ubwicanyi bwatangiye tariki ya 7 Mata 1994.

Survie ikomeza ivuga ko mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari iriho kuba, ku itariki ya 27 Mata 1994, Juppé wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa hamwe na L’Élysée (ingoro ya Perezida w’u Bufaransa) bakiriye Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu gihe cya Jenoside ndetse na Jean-Bosco Barayagwiza wari umurwanashyaka w’ishyaka CDR.

Aha bakaba bavuga ko icyiswe “Opération Turquoise” yazanywe n’ingabo z’Abafaransa ku itariki ya 22 Kamena 1994, yafashije abari bamaze gukora jenoside guhungira mu cyahoze cyitwa Zaïre kuri ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri abo babashije guhungishwa n’Abafaransa havugwamo Théodore Sindikubwabo wari umukuru w’u Rwanda mu gihe cya Jenoside ndetse na Jérôme Bicamumpaka wari umaze amezi abiri yakiriwe na Juppé.

Mu gihe cy’uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame yagiriye mu Bufaransa mu kwezi gushize, Juppé yatangaje ko adashobora guhindura imyumvire ye kuri Jenoside.

Raporo yitiriwe ‘ Mucyo’ kubera izina ry’uwari umuyobozi w’iyo Komisiyo (Mucyo Jean de Dieu) yerekana ko Alain Juppé yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye. Muri byo harimo kuba yarakoranye atizigamye na guverinoma yakoraga Jenoside.

Iyo raporo kandi ivuga ko kuba tariki 27 Mata 1994, Alain Juppé yarakiriye Jérôme Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza bari muri guverinoma y’abatabazi ari ikibazo gikomeye kuko umuryango mpuzamahanga wari warafashe icyemezo cyo guha akato iyo guverinoma, ndetse u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakaba bari bamaze kubigaragaza bima viza abo bagabo 2.

Inkuru Dukesha Igihe.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka