Ubwo yagezaga raporo y’ibyakozwe kuri komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, tariki 27/05/2013, Angelina Muganza yavuze ko muri izo nzego harimo akarere ka Kamonyi kagiranye ikibazo n’umukozi wako witwa Murara Alexandre wirukanwe mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Akarere ka Kamonyi kavuga ko uwo mukozi yataye akazi mu gihe kirekire kandi nyamara ngo yari afite impapuro z’icyiruhuko zibimwemerera.
Angelina Muganza avuga ko nyuma yaho yaje gushyirwaho amananiza n’ako karere maze agahabwa akazi gatandukanye n’ibyo yize ngo kuko yari umucungamari ariko bikarangira agizwe umwalimu.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yakomeje isobanura ko ako kazi yaje kukarekeshwa n’ubukonje bwaho kari gaherereye maze agahitamo kwisunga komisiyo ayisaba kurengenurwa.
Izindi nzego zashyizwe mu majwi na komisiyo ishinzwe bakozi ba Leta harimo na Minisiteri y’Ubutabera yarezwe n’abakozi bayo babiri yirukanye nyuma bayirega bakayitsindira mu Nkiko.
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yasabiye abo bakozi gusubizwa mu mirimo bahozemo ariko Minisiteri y’Ubutabera irabyanga ndetse n’urwego rw’Umuvunyi rwandikiye iyo Minisiteri ntiyagira icyo ibikoraho ngo abo bakozi bemererwe gusubizwa mu mirimo.
Mu mwaka wa 2010-2011 ibibazo bigera kuri 329 byakiriwe na komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta muri byo 67 nibyo kugeza na n’ubu bitarakemuka ariko bikomeje gukurikiranwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo nibinyoma kamonyi turasobanutse pe ahubwo imikorere yuwo mukozi yakurikiranwa kuvaagitangira hakarebwa niba nabindi bibazo yifitiye.
Kamonyi weeee urarenze
erega burya umugabo ni uwisubiraho. None se niba Commission yarabibasabye mwamusubije aho hatangiye akorera. ubwo ko ari naho yari yasabye? buriya guhindura umukozi bitera akavuyo. Muzaba mwumva ibyo mwakoreye abarimu b’i Sheli mubatesha imiryango ya bo mukabimurira kure, nibigera muri iriya Commission?
Kamonyi wisubireho naho ibyo kuvuga ko amakuru agwira kuko ukuri kwashyizwe ahagaragara nta yete!!!!!
Mwiriwe,amakuru aragwira. Ese ubu koko uyu muyobozi niko yabitangaje cyangwa bimwe mwabyumvise uko bitari. Iyi dosiye ndayizi ariko ariko ibyavuzwemo bimwe numvise ntaho bihuriye n’ukuri. Ese ubwo muri Kamonyi hari ahantu umuntu yavanwa n’imbeho ra! Uyu mukozi se ubwo yari yoherejwe kwigisha he? Ubundi se ubwo aho yavuye nta bandi bahasigaye. Ariko umuganga wakwemeza ko umuntu atabasha kwihanganira imbeho yo muri Kamonyi ntiyaba ashaka ko uwo muntu ajyanwa ahatari muri ako Karere. Ahaa. Abacunga abakozi ni ukumenya no gukorana na komisiyo ndumva utabyitwayemo neza baguhimbira n’ibitarabaye.