Batumiza abaturage bafitanye ikibazo ndetse n’abatangabuhamya kuri buri ruhande kugira ngo birinde kugwa mu mutego wa ruswa, kuko mu bihe byashize hagiye humvikana abunzi bagerageza gusaba tike abaturage bagiye gukemurira ibibazo.

Ibyo bamwe babifataga nka ruswa ishobora gutuma uwahawe uburyo bw’inyoroshyarugendo abogama mu gihe akemura ikibazo gihuriweho n’impande ebyiri zitandukanye. Cyakora icyo kibazo ngo cyarakemutse nk’uko Nkusi John wo mu Murenge wa Gahini abivuga.
Ati “Icyo kibazo cya ruswa harimo abatihangana bajyaga bashaka gusaba uwo agiye gukemurira ikibazo ngo amuhe tike cyangwa amufatire moto, ariko ubu byarakemutse kuko n’iyo ubifatiwemo urabihanirwa ndetse uwo dufashe turanamuhagarika.”

Nyuma y’uko abunzi batangiye guhugurwa n’umushinga wa International Rescue Committee (IRC) ubahugura mu bijyanye n’amategeko ngo bagiriwe inama yo kutajya gukemurira ibibazo mu baturage igihe kugera aho ikibazo kiri byabasaba ubushobozi bw’amafaranga.
Kuva icyo gihe ngo batumiza abaturage bafitanye ikibazo ndetse n’abatangabuhamya kuri buri ruhande, bikabarinda kugwa mu mutego wo kwaka ruswa abo bagiye gukemurira ibibazo nk’uko Mukaruvuna Jacqueline wo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi abivuga.
Ati “Mbere bajyaga baduhaga amafaranga. Bitewe n’uko abantu bafitanye ikibazo baba batanganya ubushobozi, ugasanga hari umwe uri kwinginga ngo tumukemurire ikibazo.
Nk’umusore akaza kudutwara ku magare cyangwa akohereza moto, ariko abaduhugura batugiriye inama yo kubireka abafitanye ikibazo turabatumira tugatumiza n’abandi bantu kuri buri ruhande.”

Umukozi wa IRC ushinzwe Kwegereza Ubutabera Abaturage, Nyiramugwaneza Yvonne, avuga ko ikibazo cy’inyoroshyangendo ku bunzi kigihangayikishije, ariko ngo hari amagare yaguzwe baba bifashisha nubwo na yo adahagije.
Ati “Twateguye amagare atatu kuri buri komite kugira ngo niba inteko igiye gukemura ikibazo biboroheye badategesheje amafaranga yabo.”
Avuga ko inteko izakenera kujya gukemura ikibazo izajya ikoresha ya magare atatu kuko inteko igizwe n’abantu batatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|