Ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, wari witabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi ine yari agenewe abahuzabikorwa b’inzu z’ubufasha mu by’amategeko, yasojwe kuwa kane tariki 2/4/ 2015.

Abirabiriye aya mahugurwa yakorerwaga mu ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) rifite icyicaro mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo, babanje kurahira mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda bakemererwa ububasha bwo kunganira no guhagararira abatishoboye mu manza barezwemo cyangwa baregamo mu nkiko, nk’uko Kalihangabo yabitangaje.
Yavuze ko izi nshingano bahawe zije ziyongera ku zindi bari bafite zo gutanga ubufasha mu by’amategeko bahaga buri muntu wese uje abagana bakamugira inama, byaba ngombwa bakanabakorera umwunzuro w’urubanza rurega cyangwa rwiregura.

Yagize ati “Urwego rwa MAJ rwongerewe izindi nshingano zo kuba ubu bashobora gukora akazi k’umwuga w’abavoka ariko bakabigirira abatishoboye.”
Kugira ngo umukozi wa MAJ mu karere yemererwe kujya kuburanira umuntu utishoboye, azajya asabwa icyemezo gitanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gihamya ko ari mu bantu batishoboye bakwiye guhabwa ubwo bufasha bwo kunganirwa no guhararirwa mu Nkiko.

N’ubwo bafite ubwo bubasha bwo kujya mu nkiko bahaburanira abantu ngo uzabikoresha mu nyungu ze bwite akunganira abandi bitari muri uwo murongo azabiryozwa by’intangarugero, nk’uko Kalihangabo yabitangarije Kigali Today mu kiganiro bagiranye.
Yongeyeho ko bazaba bafite ububasha mu gihugu cyose mu gihe bahawe uburenganzira bwo kujyayo, kugira ngo bafashe umuntu utishoboye warezwe mu Nkiko cyangwa washatse kuregera inkiko.
Bamwe mu bahuzabikorwa ba MAJ bahuguriwe muri ILPD yavuze ko mu minsi bamaze bahugurwa bigishijwe byinshi birimo kumvano gutega amatwi ababagana ndetse n’uburyo bwo kubunganira mu nkiko mu gihe cyose bibaye ngombwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|