Abatangabuhamya mu rubanza rwa Munyenyezi bemerewe kubutanga

Nyuma y’aho abunganira Munyenyezi Béatrice bagerageje kwanga ko abatangabuhamya b’abanyarwanda baza muri uru rubanza, abategarugori 4 nibo bemerewe kuzatanga ubuhamya mu rubanza. Umucamanza Steven McAuliffe niwe wafashe icyo cyemezo tariki ya 9/11/2011 mu mujyi wa Concord, muri leta ya New Hampshire.

Steven McAuliffe yatangajeko umwirondoro w’abatangabuhamya wujuje ibisabwa kandi nta kizinga awubonamo nkuko byari byatangajwe n’abunganira Munyenyezi. Yanasabye ko hakumvwa ubuhamya bwabo kuko bamaze gukorerwa ubugenzuzi.

Nubwo izi mpande zombi nta bubasha zifite bwo guha cyangwa kwambura abanyamahanga uburenganzira mu nkiko, umushinjacyaha yatangaje ko aba bategarugori aribo bisabiye gutanga ubuhamya ku bushake muri uru rubanza biteganijwe ko ruzatangira kuburanishwa mu kwezi kwa 2 umwaka utaha.

Umushakashatsi mu by’umutekano, Thomas Andersen Jr, wakoze igenzura ku buhamya bw’abarega Munyenyezi avuga ko Munyenyezi aregwa kuba yaragiye atanga abantu bari kumwe nawe bakicwa, abandi barimo abategarugori akabashyira abasirikare bagakorerwa ibyamfura mbi, amagambo n’imvugo zitesha umuntu agaciro n’ibindi.

Munyenyezi Béatrice w’imyaka 41 yinjiye muri leta zunze ubumwe za amerika mu mwaka 1998, ahabwa kuba umuturage w’iki gihugu muri 2003. Yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’2010 mu kwezi kwa 6 aregwa kuba yarabeshye kubijyanye no kwinjira no guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo Munyenyezi yasabaga uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu yahakanye ko nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Nyuma y’igihe ariko byaje kugaragara ko yabeshye, ubushinjacyaha bukaba bumukurikirana.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka