Abapolisi 34 bakurikiranweho icyaha cyo kurya ruswa
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwamurikiye abanyamakuru abapolisi 34 bakurikiranyweho icyaha cyo kurya ruswa. Iki cyaha bagikoze hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwa Cyenda uyu mwaka, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yabitangaje.
Icyo cyaha bashinjwa ni ruswa y’amafaranga ava ku gihumbi kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko ACP Gatare yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11/09/2013.
Yagize ati: “Ibyo byaha byose ni za ruswa, abapolisi batandukanye bafashwe muri za ruswa, ibindi byaha birimo n’abasivile bakoranye n’abapolisi batandukanye mu kurya ruswa ibyo birego byaragiye mu nkiko. Ibi byaha birimo uburyo butandukanye, harimo n’abantu bagiye barya ruswa mu buryo butandukanye.”

Aba bapoli bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye barimo hirya no hino mu gihugu. Bimwe mu byaha birimo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo butemewe, kubabarira ibyaha bijyanye n’imodoka, nk’uko ACP Gatare yakomeje abivuga.
Yongeyeho ko hari n’abapolisi bafatiwe mu byaha byo kwishyura bagenzi babo kugira ngo bashyirwe ku rutonde rwo kujya mu butumwa hanze y’u Rwanda n’abandi bahawe amafaranga n’abantu bacuruza ibiyobyabwenge.
Abapolisi 28 nibo bazahita birukanwa igitaraganya, abandi bane bakazategereza kubera imiterere y’ibibazo byabo ariko bakaba bashobora guhabwa ibihano bitandukanye. Gusa hari n’abandi batatu bagitegerejwe.

ACP Gatare yavuze ko atari ubwa ubwa mbere iki gikorwa Polisi igikoze, kuko iyo habonetse icyaha cy’umupolisi yariye ruswa arasabirwa igihano, cyangwa akirukanwa burundu. Yashimiye abantu bafasha Polisi kugira ngo ibashe gutahura abo banyabyaha, nk’uko yakomeje abitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugire amahoro,nashimishijwe n’iyi nkuru ku BICUMBI by’INDANGAGACIRO na KIRAZIRA by’umuco nyarwanda rwose murasobanutse, mukoreze aho kudufasha gusakaza no kwimakaza indangagaciro mu banyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange
Imihigo irakomeje
NSABIMANA Jean Pierre
Umutahira w’Indatirwabahizi/Huye
ikibazo ni umashahara muke naho ni inyanga mugayo!
Abo bagabo bari batumereye nabi kabisa mu bahane.
Batuririye inote batubeshya ko baraduha Permis.
Murakabaho
Kuki amaphotos y’aba bapolisi mwayahishe kandi ubundi umuntu wese polisi ifashe mwihutira kumwerekana kabone nubwo icyaha kiba kitaramufata.
Ibi bintu sibyo.
NUMVAGA NCAKA KUZAJYA MURI POLICE IGIHE NZABA NDANGIJE AMASHURI YANJYE NONE REKA DA,UZIKO UMUNTU AKWANGWA AKAKUGEREKAHO ICYAHA CYA RUSWA WANGU.