Abakozi mu nkiko za gisirikare barahiye basabwe ingufu nyinshi mu kubahiriza ubusugire bw’igihugu
Ministiri w’intebe, Anastase Murekezi, yamenyesheje Abacamanza n’Abashinjacyaha mu nkiko za gisirikare barahiye kuri uyu wa 22/10/2014, ko akazi bagiyemo gakomeye, kuko ngo bagomba kubahiriza ubutabera, ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Abarahiriye imirimo mishya ni Perezida w’Urukiko rwa gisirikare, Brig Gen Andrew Kagame, Abacamanza mu Rukiko rwa gisirikare bafite ipeti rya Kapiteni (Cpt) ari bo Onesphore Rutagengwa, Samuel Kazenga, Jean Pierre Mutezintare ndetse na 2Lt Annonciate Nyirabahorana.

Abacamanza mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare barahiye ni Cpt Bashir Rwaburindi, Cpt Johnson Karakire na Lt Grace Agasaro Gawayila; naho Abashinjacyaha ba gisirikare bakaba ari ba Liyotona (Lt) Marie Chantal Umuhoza, Gervais Munyurangabo, Hyppolite Muvunyi, Jean Bosco Maniraguha, Emmanuel Bigirimana na Alexandre Kayitsinga.
Ministiri w’intebe yabwiye abarahiye bose ati: “Ni igihango mugiranye n’igihugu, murasabwa kutazatatira iyi ndahiro; akazi mugiye gukora karebana no kubahiriza ubutabera, ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Mutabikoze neza mwaba mugize abo mubera n’abo murenganya; musabwa guhorana ubushishozi”.

Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ngo ari yo izabafasha kugaragariza Abanyarwanda bose, by’umwihariko abo bazaba bashinja cyangwa bacira imanza ko ari inyangamugayo, kandi ko imyanzuro bazafata igomba kuzaba ishingiye ku mategeko.
“Akazi mukora karakomeye, gasaba guhora mwihugura mu mategeko kugirango mushobore guhangana n’amayeri y’abakora ibyaha”, nk’uko Ministiri w’Intebe yakomeje asobanurira abasirikare bakora mu butabera barahiye.

Ministiri w’intebe yijeje abakora mu butabera bwa gisirikare ko Leta izabagenera ibikenewe byose, asaba za Ministeri bireba (iy’Ingabo n’iy’Ubutabera) kubahugura; mu rwego rwo gushyira ingufu nyinshi “mu madosiye y’abashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu n’abashaka kwifatanya n’abanzi b’igihugu”.
Cpt Bashir Rwaburindi, umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare warahiye, yashimangiye ko bazaca imanza bakurikije uko amategeko abigena; ariko ngo bazanashyira ingufu nyinshi mu gukumira ko habaho ibyaha, aho ngo bazajya basobanurira abasirikare ikijyanye n’imyitwarire ibagenga.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twizeye ko hari byinshi bagiye kudufasha mu bucamanza bwa gisirikare maze duhangane nabasahaka kudurumbanya umutekano w’abanyarwanda