Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yabibasabwe ubwo yakiraga indahiro z’aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga, mu muhango wabaye kuri uwu wa gatanu taliki 4 Ukuboza 2015.

Minisitiri Busingye yavuze ko bitumvikana ukuntu imanza zitinda kurangizwa kandi abazitsinze bahora baza mu buyobozi gusaba irangizarubanza.
Yagize ati “Kuba kuri buri rwego rw’ibanze hari ushinzwe kurangiza imanza ntabwo bigomba kuba impamvu yo gusigana, umwe yanga kwakira umuturage ngo amurangirize urubanza ahubwo akamwoherereza uwundi.”
Yakomeje avuga ko uwu muco mubi uhari, ariyo mpamvu yabasabye kutagenda ngo bawakire kuko icyiza ngo ari uko wacika.

Yongeyeho ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ari abakozi ba Leta bahemberwa imirimo bakora, bityo ngo ntibikwiye ko bakira igihembo icyari cyo cyose bahawe n’uwo bagiye kuragiriza urubanza, cyangwa ngo bake ruswa umuturage bagiye guha servisi.
Yagarutse ku mazina anyuranye abashaka kurya ruswa bayibatiza nk’ikaramu, mituyu n’ikiziriko muri gahunda ya Girinka, ngo ibi byose bagomba kubyirinda.
Eric Ajesimi, umukozi ushinzwe iby’ubutaka n’imiturire mu murenge wa Muyumbu mu akarere ka Rwamagana, akaba ari mu barahiye, avuga ko ruswa itaracika.

Ati “Ubuyobozi bugerageza kurwanya ruswa ariko ntireka kuvugwa ari yo mpamvu nkatwe twinjiye muri aka kazi tuzashyiramo imbaraga mu kuyirwanya kugira ngo icike burundu kuko yica akazi.”
Uretse abahesha b’inkiko batari ab’ubumwuga 100 barahiye, hari kandi ba noteri 50 biganjemo ab’ububutaka nabo barahiriye kuzuzuza inshingano bahawe.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 2623, bari mu nzego z’ibanze kuva ku kagali kugeza ku karere, hakaba kandi abahesha b’inkiko b’umwuga 217.
Ohereza igitekerezo
|
Aba bose barahiye harimo, Abahesha b’inkiko na banoteri b’ubutaka 49baturutse mu turere dutanfukanye. Muri rusange abo bose bazajye bakemura IBIBAZO by’abaturage.
Ruswa niba yatanzwe murubanza, umuhesha w’inkiko yayikoraho iki? nitubanze turandure ruswa yamunze abacamanza!Nabyo ni byiza, ariko imizi ya ruswa iri mubacamaza.
Urugero:Murukiko rw’’ Inyamirambo, Alexis Hitimana, n’Umwanditsi we Vivine, aba koko mutagiye kure ntimuzi uburyo barya Ruswa!!abantu bajya bafata igihe bakarara bandika , bagashwanyaguza ibyo baburanye, bakiyandikira ibindi!!Nibyo koko nta cyaha kirabahama kubw’amategeko, ariko ushatse kubibona wanarebera ku manza baba baca!!
Ni mureke niba twiyemeje kurandura ikibi, tujye tukirandurira mumizi, naho mumashami ntihagoye cyane, kuko haba hari kuka rubanda!
Umukuru w’igihugu niwe ujya akoresha ijambo nkunda, rigira riti:BAFITE APPETITE!!, turagoragoza, tukabavana mumyanya imwe, ariko ahandi tubashyize bakagira appetite irenze iyambere!! ubuse koko, abantu bazajya barya utwabo barye n’utw’abandi bitwaje imyanya barimo!!Noooooo, tugire ubupfura rwose!
Murakoze