Abafatanyabikorwa mu bwunzi barasabwa kurushaho kunoza imikorere ya serivisi batanga

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, arasaba abafatanyabikorwa ba Leta mu bwunzi kunoza igikorwa cyo kunga aho bakorera, bakanagira umuco wo gufasha bagenzi babo bakorera mu bindi bice bigoye gukorerwamo mu rwego rwo kwihutisha serivisi batanga.

Mu myaka 10 ishize u Rwanda rutangiye igikorwa cy’ubwunzi hakozwe ibintu byinshi ariko hari n’ibitaragenze neza bikwiye kunozwa, nk’uko Minisitiri Busingye yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa kane tariki 02/10/2014.

Minisitiri Busingye asaba inzego z'abunzi kunoza imikorere yabo.
Minisitiri Busingye asaba inzego z’abunzi kunoza imikorere yabo.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ugufatanya ibikorwa kwabo twarebera hamwe uburyo twabikemura. Niba ukorera Kamonyi ukaba ufite uburyo bwo guha abantu ibikoresho ntiwakongeraho na Muhanga ko byegeranye! Niba ugiye guhugura aba Muhanga ku kibazo kirebana n’ubutaka ntago twakongeraho n’aba Kamonyi?

“Ibyo hari igihe abantu bumva ari ibintu byoroheje ariko umufatanyabikorwa iyo aje tugasinya ngo agiye gukorera aha, akenshi akorera aho twasezeranye ugasanga aho tutasezeranye dufite ikibazo.”

Minisitiri Musingye yatangaje ko bari kureba uburyo bavugurura amasezerano basanzwe bagirana, kuko hari igihe aho bafatanyabikorwa bakorera haba hatari ikibazo gikomeye nk’aho batari.

Minisitiri Busingye n'abafatanyabikorwa mu rwego rw'abunzi mu biganiro bigabije gucyemura ibibazo bigaragara muri uru rwego.
Minisitiri Busingye n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’abunzi mu biganiro bigabije gucyemura ibibazo bigaragara muri uru rwego.

Ku bijyanye n’abunzi nyiri zina, Minisitiri Busingye yirinze kugira byinshi atangaza ku bunzi avuga ko akazi kabo atari ako gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ubutabera. Ariko yaburiye buri wese ubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe urubanza rucibwa.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo hanozwa urwego rw’abunzi ndetse n’abafatanyabikorwa bakabigiramo uruhare. Ibi bizafasha kugabanya ibibazo bitandukanye by’abaturage bijyanwa mu nkiko ariko bitari ngombwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

abunzi badukoreye neza cyane maze umusanzu wabo utuma hacika amakimbirane mu miryango , bakwiye kurushako maze tugakomeza kubaho neza mu muryango nyarwanda

suzuki yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka