Abacamanza 30 mu by’ubucuruzi bahuguwe ku mategeko arebana n’amabanki

Abacamanza 30 basoje amahugurwa y’iminsi itatu ku kunoza akazi kabo mu bijyanye no guca imanza z’ubucuruzi n’amabanki, kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012.

Umukuru w’Urukuko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yemeza ko ayo mahugurwa azafasha abo bacamanza mu mikorere yabo.

Ibijyanye n’imari ndetse n’amabanki ni igice cy’ubutabera gihindagurika cyane bitewe n’igihe isi igezemo, akaba ari nayo mpamvu yifuje ko abo bacamanza ari bwo buryo bahugurwaho; nk’uko Prof. Rugege yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati: “Baganiriye ku mikoranire hagati y’amabanki n’abakiriya, icyo ni cyo cya ngombwa cyane. Barebye ku byerekeye inguzanyo, imikoranire n’andi mabanki n’uko za banki zijyaho n’uko zivaho. Icya ngomwa ni uko abacamanza bacu bagenda biyungura ubumenyi”.

Prof. Rugege yavuze ko impinduka zigaragara mu bucamanza cyane cyane muri iki gice bisaba ko abagikoramo bakomeza kwihugura kugira ngo bagendane n’isi.

Yanijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, kugira ngo bajye bahora bihugura.

Aba bacamanza bahugurwaga n’impuguke ebyiri ziturutse mu Bwongereza, basanzwe bakora akazi k’ubucamanza mu rukiko rukuru rwo muri iki gihugu, ndetse bananditse ibitabo ku bijyanye n’amabanki.

Nubwo u Rwanda n’u Bwongereza bidahuje amategeko, Prof Rugege yemeze ko hari ihuriro mu mategeko rusange ibihugu byose byo ku isi bihuriraho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka