Ruhango: Abanyeshuri ba College ya Karambi bigaragambije kuko umuyobozi yakubise umunyeshuri akamuvuna mu itako

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11/09/2013, abanyeshuri biga mu ishuri rya College ya Karambi mu karere ka Ruhango, banze kwinjira mu mashuri nk’uko bisanzwe, kubera mugenzi wabo wakubiswe n’umuyobozi akamuvuna itako.

Iki gikorwa cyo gukubita uyu munyeshuri witwa Dufatanye Christine w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa 4 cyabaye tariki 08/09/2013. Akaba yarakubishwe na Bisengimana Simeon ushinzwe imyitwarire amuziza ko atagiye gukora isuku.

Aba banyeshuri bavuga ko ngo atari ubwa mbere uyu muyobozi akubita abanyeshuri bakagira ibibazo nyamara ntihagire igikorwa, akaba ariyo mpamvu bahisemo kugaragaza ikibazo cyabo bakoresheje ubu buryo.

Uyu wakubiswe arimo kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe, bakavuga ko kugeza ubu hari n’undi urwariye mu macumbi y’iki kigo nawe wakubiswe n’uyu muyobozi.

Aba banyeshuri banze kwinjira mu mashuri ngo ikibazo cyo gukubitwa n'umuyobozi wabo gikemuke.
Aba banyeshuri banze kwinjira mu mashuri ngo ikibazo cyo gukubitwa n’umuyobozi wabo gikemuke.

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye inzego z’ubuyobozi zagiranye ibiganiro n’abanyeshuri, babasaba kwihangana bakajya kwiga babizeza ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa. Aba banyeshuri mu byifuzo byabo bagejeje ku bayobozi, bakaba basabaga ko bakwiye gukurikirana iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene, yijeje aba banyeshuri ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gukemura iki kibazo. Ubwo aba banyeshuri bari mu myigaragambyo, uyu muyobozi ntiyigeze agaragara mu kigo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

uwo muyobozi akwiye kwisubiraho,akagabanya umujinya kuko niwo wabiteye,ikindi abanyeshuri ba kino gihe nabo ntibumva pe!uwajya abanza akabajyana ku ikosi,

kiki yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

IBYO NTIBIKWIIYE KUKO ATARUKO BARERA.NANJYE AHO NAHIZE PROMOSION 2002-2005 ARIKO ICYO GIHE UWARUSHINZWE IMYITWARIRE YAMUGAJE UMUNTU WAZAGA KWIRIRA MUKIGO BIMUVIRAMO GUFUNGWA NO KUVA KUKAZI,NIBA RERO BABIGARUYE UBUYOBOZI BUGIRE ICYO BUBIKORAHO!

SEBASTIEN yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

bazamufunge nawe asubize ubwenge kugihe wenda yakosoka

alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

yewe imigorere yo nimyinshi ubgose aragumya ayobore gusa nawe ahanwe kuko inkoni ivuna igufwa

kalisa callixte yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Mu by’ukuri uyu mwana yari yakosheje, kandi yagombaga guhanwa kugira ngo n’anandi batinye bajye bakora ibyo bategetswe. Ariko gukubita si igihano rwose!!
Muzampe contacts ze mwigishe uko bagenge ibyiyumviro(emotions).

sagaga yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

simeo nawe siwe ni satani

Schelon yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

uwo mwana nakomere Imana izamukiza kdi imuhe imbaraga nubushake bwo ku mubabarira Simeo nawe si we ni Satani

marie yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

abayobozi nkabo ntibari muma shuri gusa muzanyarukire no mutugari tumwe natumwe murebe ibihabera like kagese nasho kirehe

Christopher yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

yemweyemwe????????.mutabare bariyabana kuko biratangaje people!!!!!!! kubona umurezi akora ibintu nkibyo n ikibazorwose uwomutu akwiyeguhanwa byintagarugero nabandi bakaboneraho mbabajwel nukohiga umukunzi wanjye arikose kontarimbizi basi ntakundibyagenda imana imundindire

kaneza emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Yewe ntagitangaje kuko ni umuco wa colege Karambi naharasngije 2008, twarakubitwaga kakahava, ahubwo abayobozi bazibutswe ko inkoni itarera ivuna igufa, ntibikwiye muri iyi vision pe!

Erik yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

icyo kigo turaturanye bivugwako uwo muyobozi ashobora kuba yitwaza ububasha afite akarongora abana.

gasore yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

dent pour dent et l’oeil pour l’oeil:nawe bamuce itako umubiri ninkundi, kuki umwana yabikimuga undagasigara yidegebya nawe ahanwe.

manzi yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka