Ruhango: Abanyeshuri ba College ya Karambi bigaragambije kuko umuyobozi yakubise umunyeshuri akamuvuna mu itako

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11/09/2013, abanyeshuri biga mu ishuri rya College ya Karambi mu karere ka Ruhango, banze kwinjira mu mashuri nk’uko bisanzwe, kubera mugenzi wabo wakubiswe n’umuyobozi akamuvuna itako.

Iki gikorwa cyo gukubita uyu munyeshuri witwa Dufatanye Christine w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa 4 cyabaye tariki 08/09/2013. Akaba yarakubishwe na Bisengimana Simeon ushinzwe imyitwarire amuziza ko atagiye gukora isuku.

Aba banyeshuri bavuga ko ngo atari ubwa mbere uyu muyobozi akubita abanyeshuri bakagira ibibazo nyamara ntihagire igikorwa, akaba ariyo mpamvu bahisemo kugaragaza ikibazo cyabo bakoresheje ubu buryo.

Uyu wakubiswe arimo kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe, bakavuga ko kugeza ubu hari n’undi urwariye mu macumbi y’iki kigo nawe wakubiswe n’uyu muyobozi.

Aba banyeshuri banze kwinjira mu mashuri ngo ikibazo cyo gukubitwa n'umuyobozi wabo gikemuke.
Aba banyeshuri banze kwinjira mu mashuri ngo ikibazo cyo gukubitwa n’umuyobozi wabo gikemuke.

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye inzego z’ubuyobozi zagiranye ibiganiro n’abanyeshuri, babasaba kwihangana bakajya kwiga babizeza ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa. Aba banyeshuri mu byifuzo byabo bagejeje ku bayobozi, bakaba basabaga ko bakwiye gukurikirana iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene, yijeje aba banyeshuri ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gukemura iki kibazo. Ubwo aba banyeshuri bari mu myigaragambyo, uyu muyobozi ntiyigeze agaragara mu kigo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ahaaa Wenda wasanga umukobwa yari amaze kwi yumva
ko akuze ntashake umubwira isuku.Erega iki ki gero
cyababana cyiragoye.Wowe uvuga uwabagutiza isaha imwe.

Ngourebe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Nanjye akokayobozi kashaste kunkubita nkihiga dufatana mu mashati bimviramo kurya weekend gusa ngo we kugirango bamvinye aba ashaka gukubita abanyeshuri! Ibaze umuntu ushaka gupfukamisha umu senior 6 ngo amukubite ra?

Muhire markusy yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

uwo muyobozi nakurikiranwe ahanwe kandi avuze uwo mwana yavunnye itako nonese ko yamuvunnye aramwigira kandi ubwo wasanga uwo muyobozi atarakubiswe igihe yigaga birababaje kabisa aho umuntu atanga amafaranga ye kugirangi aziteze imbere ukayakubitwamo turasaba ko inzego z’ubutabera kugikurikirana.

claude yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

abo bayobozi bafite imico yo gukubita abanyeshuri baba bakwiye kwirukanwa cyagwa bagahabwa ibihano bitagwa nubutabera kuko birakabije,na leta ikurikirane icyo kibazo kuko no muri primary haraho kiri kuko inkoni ivuna igufwa nihana ingeso.

alias umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Gukubita ni igihano kitagezweho na gato

koko yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka