Ruhango: Abanyeshuri ba College ya Karambi bigaragambije kuko umuyobozi yakubise umunyeshuri akamuvuna mu itako
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11/09/2013, abanyeshuri biga mu ishuri rya College ya Karambi mu karere ka Ruhango, banze kwinjira mu mashuri nk’uko bisanzwe, kubera mugenzi wabo wakubiswe n’umuyobozi akamuvuna itako.
Iki gikorwa cyo gukubita uyu munyeshuri witwa Dufatanye Christine w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa 4 cyabaye tariki 08/09/2013. Akaba yarakubishwe na Bisengimana Simeon ushinzwe imyitwarire amuziza ko atagiye gukora isuku.
Aba banyeshuri bavuga ko ngo atari ubwa mbere uyu muyobozi akubita abanyeshuri bakagira ibibazo nyamara ntihagire igikorwa, akaba ariyo mpamvu bahisemo kugaragaza ikibazo cyabo bakoresheje ubu buryo.
Uyu wakubiswe arimo kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe, bakavuga ko kugeza ubu hari n’undi urwariye mu macumbi y’iki kigo nawe wakubiswe n’uyu muyobozi.

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye inzego z’ubuyobozi zagiranye ibiganiro n’abanyeshuri, babasaba kwihangana bakajya kwiga babizeza ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa. Aba banyeshuri mu byifuzo byabo bagejeje ku bayobozi, bakaba basabaga ko bakwiye gukurikirana iki kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene, yijeje aba banyeshuri ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gukemura iki kibazo. Ubwo aba banyeshuri bari mu myigaragambyo, uyu muyobozi ntiyigeze agaragara mu kigo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo muyobozi akwiye kwisubiraho,akagabanya umujinya kuko niwo wabiteye,ikindi abanyeshuri ba kino gihe nabo ntibumva pe!uwajya abanza akabajyana ku ikosi,
IBYO NTIBIKWIIYE KUKO ATARUKO BARERA.NANJYE AHO NAHIZE PROMOSION 2002-2005 ARIKO ICYO GIHE UWARUSHINZWE IMYITWARIRE YAMUGAJE UMUNTU WAZAGA KWIRIRA MUKIGO BIMUVIRAMO GUFUNGWA NO KUVA KUKAZI,NIBA RERO BABIGARUYE UBUYOBOZI BUGIRE ICYO BUBIKORAHO!
bazamufunge nawe asubize ubwenge kugihe wenda yakosoka
yewe imigorere yo nimyinshi ubgose aragumya ayobore gusa nawe ahanwe kuko inkoni ivuna igufwa
Mu by’ukuri uyu mwana yari yakosheje, kandi yagombaga guhanwa kugira ngo n’anandi batinye bajye bakora ibyo bategetswe. Ariko gukubita si igihano rwose!!
Muzampe contacts ze mwigishe uko bagenge ibyiyumviro(emotions).
simeo nawe siwe ni satani
uwo mwana nakomere Imana izamukiza kdi imuhe imbaraga nubushake bwo ku mubabarira Simeo nawe si we ni Satani
abayobozi nkabo ntibari muma shuri gusa muzanyarukire no mutugari tumwe natumwe murebe ibihabera like kagese nasho kirehe
yemweyemwe????????.mutabare bariyabana kuko biratangaje people!!!!!!! kubona umurezi akora ibintu nkibyo n ikibazorwose uwomutu akwiyeguhanwa byintagarugero nabandi bakaboneraho mbabajwel nukohiga umukunzi wanjye arikose kontarimbizi basi ntakundibyagenda imana imundindire
Yewe ntagitangaje kuko ni umuco wa colege Karambi naharasngije 2008, twarakubitwaga kakahava, ahubwo abayobozi bazibutswe ko inkoni itarera ivuna igufa, ntibikwiye muri iyi vision pe!
icyo kigo turaturanye bivugwako uwo muyobozi ashobora kuba yitwaza ububasha afite akarongora abana.
dent pour dent et l’oeil pour l’oeil:nawe bamuce itako umubiri ninkundi, kuki umwana yabikimuga undagasigara yidegebya nawe ahanwe.